Miss Sharifa agiye gutangiza icyiciro cya gatatu cy'umushinga we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Sharifa agiye gutangiza icyiciro cya gatatu cy'umushinga we

Miss Sharifa agiye gutangiza icyiciro cya gatatu cy'umushinga we

Umuhoza Sharifa wahawe ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2016, akanaba igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda uwo mwaka, yavuze ko agiye gutangiza icyiciro cya gatatu mu ihuriro rye rifasha abakobwa babyariye iwabo.

Iri huriro rya Sharifa rikorera i Musanze aho akomoka ryatangiye muri Mata 2016, rimaze kunyuramo abakobwa bacikirije amashuri batewe inda bagera kuri 63 mu byiciro bibiri byabanje.

‘Association Icyerekezo’ ya Sharifa imaze imyaka igera kuri ibiri. Mu kiganiro yagiranye na Eachamps  yavuze ko agiye gufata abakobwa bashya kuko icyiciro cya kabiri cy’abo yafashaga cyarangiye n'ubwo agifite ikibazo cy'ubushobozi buke.

Yagize ati”Igikorwa kigeze kure, icyiciro cya kabiri  cyararangiye ubu ndi guteganya gushaka abandi dukorana. Icyiciro cya kabiri cyaratinze kubera ko ibintu byinshi ari njye ubyikorera, twari twagize ikibazo cyo kubura ibikoresho. Wenda akarere ka Musanze karamfasha kuko n’amasomo amwe ni abayobozi bako baza kuyatanga ariko ntabwo biba byoroshye.”

Yunzemo ati”Ubu bushobozi ntago buraboneka ariko tugenda dushakisha hirya no hino kuko sinabireka, icyiciro cya gatatu ntabwo ndapanga neza igihe kizatangirira ubu ngiye kubitekerezeho ariko ntabwo bizarenga mu mpeshyi.”

Ubusanzwe aba bakobwa bafashwa na Sharifa  biga amasomo  ajyanye no kudoda ndetse bagahabwa amasomo asanzwe yabafasha kwigarurira icyizere mu buzima. Biga amezi ane.

Icyiciro cya mbere cyasojwe ari 35 naho icya kabiri gisozwa ari 28, yavuze ko n’abo ateganya kwakira uyu mwaka mu cyiciro gishya, batazarenga 30  mu gihe yaba atarabona abaterankunga.   Miss Sharifa ubwo yatangizaga icyiciro cya mbere cy'igikorwa cye

Theos Uwiduhaye

21/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Hatangimana ally
basaza bany turabashyigikiye mukomerez aho, ni ally hatangimana mu bugesera
Sponsored Content