Umukobwa ukina muri City Maid yatwaye umukunzi w'ukina muri Seburikoko yaranamwambitse impeta | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umukobwa ukina muri City Maid yatwaye umukunzi w'ukina muri Seburikoko yaranamwambitse impeta

Umukobwa ukina muri City Maid yatwaye umukunzi w'ukina muri Seburikoko yaranamwambitse impeta

Umukinnyi wa filime Kirenga Saphine wambitswe impeta mu 2015 n’uwitwa Sebera Eric, araririra mu myotsi nyuma yo gutwarwa uwo musore bakundanaga na Uwineza Ruburika Nicole.

Kirenga Safine ni umwe mu bakobwa bazwi muri sinema nyarwanda. Yakinnye filime zitandukanye ariko azwi cyame muri Seburikoko aho akina yitwa Kantengwa. Nicole Uwineza we azwi  muri filime y'uruhererekane yitwa City Maid ica kuri Televiziyo y'u Rwanda.

Urukundo rwa Kirenga Saphine na Eric rwitamuruye muri Nzeri 2015, ubwo uyu musore yahamirizaga imbere y’inshuti ko yifuza kubana ibihe bye byose n’uyu mukobwa umaze kwigarurira uruganda rwa Sinema mu Rwanda.

Nyamara abitabiriye umuhango wo kwambika impeta y’urukundo uyu mukobwa barategereje amaso ahera mu kirere cyane ko imyaka igiye kuba itatu nta kanunu k’ubukwe bwabo.

Mu biganiro bitandukanye Saphine yagiye yumvikana abazwa niba afite umukunzi akavuga ko byarenze kuba umukunzi ahubwo ari uwo bitegura kurushinga[fiancé] no kubana akaramata.

Nyamara, ‘ngo iyo utinze birapfa’. Iby’urukundo rwa Kirenga Saphine na Eric byabaye amateka ahubwo uyu musore ahararanye bikomeye n’uwitwa Nicole na we usanzwe azwi cyane muri filime y’uruhererekane ya City Maid.

Amakuru ava mu nshuti za Sebera Eric, yemeza ko yamaze kwigarurira umutima wa Nicole ndetse akaba atagikozwa ibyo kuba yarigeze kuba umukunzi wa Saphine bari baramaze kwemeranye kubana.  Mu 2015  Kirenga yambikwa impeta y'urukundo na Eric amusaba kuzamubera umugore

   Saphine na Eric bakiri mu munyenga w'urukundo   Nicole watwaye umukunzi wa Saphine 

21/Apr/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(9)
Emmanuel
Ariko nicole numunyamugi sana wowe ntumubona niyo akina film .uwo musister niyihangane.
Vous
Hahahahahaha!!!! Mama Benny akweretse igihandure
Iradukunda eric kidayida
Icyibabaje nuko yamuryaryije akamutera igihe cye. gusa ntakundi kuko na madiba yaratuje kaei yabonye undi. na we azamubona kandi umukunda
Gogo
Abantu benshi bataye umutwe muri iki gihe! Basigaye bakina urukundo nk'indi mikino tujya twumva. Gusa Nyiribiremwa ahabe kubwa buri umwe
solo
Niyihangane niko ibyiyisi Butera
Peter Rwizibukira
Baraberanye kd turabashyigikiye abobana bacu nibumve icyotwabarushije
Nicki
Niyihangane pe azabon undi umukunda urukundo nyakuri
ruganzu j cloude
ntibyoroshye rnkubyara umukobwa nugutemesha
Ange 4 months ago
Uri ruganzu koko,nuwabyaye nyoko se byaratemye?
Ange 4 months ago
Uri ruganzu koko,nuwabyaye nyoko se byaratemye?
Ange 4 months ago
Uri ruganzu koko,nuwabyaye nyoko se byaratemye?
Koko
Uyumutipe ntago ari serieux pe,gusa buriya siyaruwe nuko yamuteheje igihe
Sponsored Content
Loading...