AMAFOTO: Amavubi U20 asezereye Kenya mu maso y'Abanyarwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

AMAFOTO: Amavubi U20 asezereye Kenya mu maso y'Abanyarwanda

AMAFOTO: Amavubi U20 asezereye Kenya mu maso y'Abanyarwanda

Umukino wo kwishyura mu gushaka itike ya  yo kujya mu gikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 wahuzaga Amavubi na Kenya urangiye amakipe yombi anganyije 0-0, u Rwanda rugera mu cyiciro gikurikiyeho bitewe n'igitego batsindiye muri Kenya.

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 kuri uyu wa Gatandatu yakinaga umukino wo kwishyura na Kenya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Muri uyu mukino igice cya mbere wabonaga amakipe asa nari ku rwego rumwe kuko buri imwe yasatiraga cyane ishaka igitego, Kenya yashakaga kubona igitego mu izamu ry'Amavubi kuko yari izi ko igitego Amavubi yayitsindiye muri Kenya byanze bikunze kigomba kubaha akazi I Kigali.

Amavubi nayo yashakaga igitego ku kabi na keza kuko isaha iyo ari yo yose Kenya yari kubona igitego byari kuba bibi.

Abasore nka Rague, Sindambiwe Protais ndetse na Ikitegetse Bogarde bashakishije igitego ariko igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kubona mu izamu ry'indi.

Mu gice cya kabiri Mashami yahise akora impinduka akuramo Protais yinjizamo Nyirinkindi Saleh. Ku munota wa 75 na bwo yakuyemo Bogarde hinjiramo Yakuba Byukusenge.

Bakomeje gusatira bashaka igitego ariko bikomeza kugorana ndetse iminota 90 y'umukino irangira 0-0 kuko nta kipe n'imwe yigeze ibasha kureba mu izamu ry'indi.

Kunganya uyu mukino 0-0 bivuze ko Amavubi ahise akomeza mu cyiciro gikurikiyeho bitewe n'igitego yatsindiye muri Kenya , u Rwanda rukaba ruzahura na Zambia ifite iki gikombe, ni umukino uteganyijwe muri Gicurasi 2018 aho ikipe izaharenga izahita igera mu ijonjora rya nyuma.

Abana basohoka mbere y'abakinnyi umupira ugiye gutangira

Komiseri w'umukino n'abasifuzi basohoka

11 babanjemo ku ruhande rwa Kenya

11 babanjemo ku ruhande rw'Amavubi

Bonane yazonze Kenya

Ntibyari byoroshye

Byiringiro Lague  yageragerageje ariko igitego kirabura

Abafana bo bari baje kuyishyigikira ku bwinshi

Marc Govin umwe mu basore bitwaye neza mu bwugarizi

Ntibyari byoroshye

 

Tags

21/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Blaise
Cong's our stars
Sponsored Content