AMAFOTO: Abakinnyi 6 bakiniye Amavubi bahawe ubwenegihugu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Abakinnyi 6 bakiniye Amavubi bahawe ubwenegihugu

AMAFOTO: Abakinnyi 6 bakiniye Amavubi bahawe ubwenegihugu

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2018 abakinnyi batandatu bakiniye ikipe y'igihugu Amavubi bari mu bantu 12 bahawe ubwenegihugu n'Ibiro by'igihugu Bishinzwe Abinjira n'Abasohoka.

Ku nshuro ya 17 u Rwanda rutanga ubwenegihugu kuva muri 2009, abakinnyi 6 bahawe ubwenegihugu harimo Cyiza Hussein, Jimmy Mbaraga, Lomami Marcel, Lomami Andre Fils, Peter Otema na Kagere Meddie.

Muri aba bakinnyi uko ari batandatu Meddie Kagere ntiyabonetse muri uyu muhango kubera ko ari muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia akaba azarahira mu kindi cyiciro.

Aba bakinnyi uko ari 6 bakaba bafite inkomoko mu bihugu 3 by'abaturanyi ari byo Uganda, DR Congo ndetse n'uburundi.

Lomami Marcel, Lomami Andre Fils na Mashingirwa Kibengo Jimmy  bafite inkomoko muri DR Congo, Cyiza Hussein afite inkomoko mu Burundi na ho Kagere Meddie na Peter Otema bafite inkomoko muri Uganda.

Cyiza Hussein ni umukinnyi wa Mukura VS, Lomami Andre umukinnyi wa Kiyovu Sports, Mashingirwa Kibengo Jimmy umukinnyi wa AS Kigali, Peter Otema umukinnyi wa Musanze na Lomami Marcel umutoza ushinzwe kongerera imbaraga mu bakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports

Muri rusange abantu 95 ni bo bemerewe ubwenegihugu ariko 12 harimo abakinnyi 6 ni bo bagombaga kubuhererwa mu Karere ka Nyarugenge uretse Kagere Meddie utari uahri akaba ashobora kuzabuhererwa mu Karere ka Gasabo kuwa Gatatu.

Ibiro by'igihugu Bishinzwe Abinjira n'Abasohoka bikaba byatangaje ko aba bahawe ikizamini cyo kureba ubumenyi bafite ku Rwanda.

Nyuma yo gusanga bujuje ibisabwa babishyikirije abaminisitiri kuko aribo bemerewe gutanga ubwenegihugu.

Bibukijwe ko kandi ubu bafite uburenganzira nk'abanyarwanda bose, nko gutora, gutorerwa mu nzego z'ubuyobozi,  kandi ko mu gihe batazubahiriza gahunda za leta bazaba batatiye indahiro barahiye.

Muri Kanama 2014 u Rwanda rwari rwabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cyabereye muri Guinea Equatorial, muri Mutarama 2015; rwaje gusezerewa na Congo kuri mpaga bitewe n’uko Daddy Birori yakoreshaga amazina abiri mu byangombwa yari afite mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Mu ikipe y’igihugu yitwaga Daddy Simeon Birori naho muri AS Vita yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akitwa Tady Etekiama Agiti.

Kuva icyo gihe hatangiye inkubiri yo kwambura ubwenegihugu bamwe mu bakinnyi babuhawe mu buryo butemewe n’amategeko, abakinnyi bagera kuri 25 bamburwa ibyangombwa.

Lomami Marcel yicaye ategereje kurahirira kuba umunyarwanda byemewe n'amategeko

Peter Otema wa Musanze FC

Akanyamuneza kagaragaraga mu maso ya Lomami na Cyiza Hussein

Lomami Andre Fils arahira

Peter Otema arahira

Mashingirwa Kibengo Jimmy wari usanzwe uzwi nka Jimmy Mbaraga akinira AS Kigali

Lomami Marcel umutoza wavukiye mu Rwanda ariko akaba yaratarabona ibwenegihugu nawe yarahiye

Cyiza Hussein nawe yarahiye

Hussein Cyiza ashyikirizwa icyemezo cy'uko yamaze kubona ubwenegihugu

Lomami Andre ashyikirizwa certificate

Lomami Marcel ashyikirizwa icyemezo cy'uko yamaze kuba umunyarwanda byemewe n'amategeko

Jimmy Mbaraga

Peter Otema

Kayisiime Nzaramba meya w'Akarere ka Nyarungenge arahira yemeza ko bamaze kwakira indahiro z'abamaze guhabwa ubwenegihugu

Bafashe ifoto y'urwibutso n'akanyamuneza kenshi

Canisius KAGABO / EAchamps

23/Apr/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content