Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwibukije Ivan Minnaert ko hari ibyemezo atemerewe gufata | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwibukije Ivan Minnaert ko hari ibyemezo atemerewe gufata

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwibukije Ivan Minnaert  ko hari ibyemezo atemerewe gufata

Umubiligi utoza ikipe ya Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert yibukijwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ko mu bintu byose agomba gukora nta kwirukana umukinnyi cyangwa umutoza impinduka ashaka gukora ngo azazikora uyu mwaka w’imikino urangiye.

Uyu mugabo umaze amezi atarenze abiri muri Rayon Sports akaba yaragiye akora impinduka zitandukanye aho yabanje kwirukana umutoza wari wungirije ari we Jannot Witakenge ubu akaba asigaye atoza abana ba Rayon Sports.

Ku mukino w’ejo banganyijemo na Kiyovu Sports 2-2 akaba  aturumvikanye n’abatoza bamwungirije barimo n’umutoza w’abazamu Nkuzingoma Ramadhan ku byemezo bimwe na bimwe yagendaga afata nko gusimbuza abakinnyi, nk’aho yashakaga gukuramo Sefu hakinjiramo Mugisha Gilbert aba batoza barabyanze bamubwira ko hagomba kuvamo  Master cyangwa Djabel kandi na bwo hakinjiramo Shassir byaje kurangira ari Master uvuyemo hinjiramo Shassir .

Nyuma y’uyu mukino byaje gutuma uyu mubiligi ashwana na Ramadhan amubwira ko atari we umwigisha akazi kuko we atize no gutoza bityo atakinamukeneye mu ikipe abereye umutoza.

Mu kiganiro na Eachamps , Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yavuze ko ibyo kuvuga ngo yirukanye Ramadhan atari byo ndetse ko uretse na we nta n’undi yemerewe kwirukana mbere y’uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati”Ibyo nta bwo ari byo, habayeho kutumvikana ariko mu nama ya staff icyabaye ni ukumwihanangiriza na ho kumwirukana byo ntibishoboka,…. Uretse n’abatoza nta n’umukinnyi yemerewe gukoraho mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira, niba hari ibyo ashaka kubaka azabikore mu mwaka utaha.”

Muvunyi Paul avuga ko uyu mugabo atarahabwa amasezerano ariko bakaba bateganya kuyamuha muri iki cyumweru aho batazamuha amasezerano y’igihe kirekire bazabanza bakavugana iki gice cya shampiyona, imikino nyafurika ndetse n’uko azitwara muri CECAFA Kagame Cup ubundi nyuma yabyo bakaba ari bwo bazamuha amasezerano y’igihe kirekire bitewe n’umusaruro we.

23/Apr/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(10)
Munyengabe Joseph
Niriya system yo gukinisha 3 inyuma ntabwo aribyo mwabonye batari batwiciye Maputo ese buriya yari gusobanura iki?
Munyengabe Joseph
Ntiyitwaze ko ari umutoza ngo ahindagure ibintu uko yishakiye iyo ni equipe yacu
Irene carter
Ark Ivan.arivangira naba stability nkubu x ko aba afaata rayon nk'ikipe iciriritse ngo sohoka.umutoza twubaha wowe uraza utuvangira...Ivan ibyo wakoze turabishima ark kuza uhindagura team yacu ihuzagurika sibyo hoya pe.ahubwo twakunyanyagiza ukajyendaa MR.aho kugira utuyoborere I team nkaho wayiguze
Fatako jmv
Erega uyu mutoza ntakindi ashoboye ibye nugusenya mujye munakurikirana aho yanyuze hose
papa gikundiro
uyu mutoza mbona adashoboye ahubwo azaduteza abakeba kubwanjye yakwirukanwa hakaza Gomez da Rosa, Eric maer cg masudi
muhandrew
Njyewe nkurikije imyitwarire yu yumutoza kumikino ibiri iherutse gukina cost do sol hamwe nuwa kiyovu mbonako abayobozi bamuhaye akazi bagombye kongera kumwibutsa inshingano ze nokumuhozaho igitsure uretse kwirukana bagenzibe bahuje umurimo hiyongeraho no gupanga swads kuburyo butavugwaho rumwe nabenshi mubakunzi bikipe

Emmyhazard
Good ibi ndabishimye. Ubundi umutoza wese agomba ku baha ba boss we
nyandi valens
mukosore ibitego mwashyizeho ntago ari 1-1 ahubwo ni 2-2
Sponsored Content