Tania wandagaje akanama nkempurampaka ka Miss Rwanda, ari guhatana mu irushanwa rikomeye muri Afurika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Tania wandagaje akanama nkempurampaka ka Miss Rwanda, ari guhatana mu irushanwa rikomeye muri Afurika

Tania wandagaje akanama nkempurampaka ka Miss Rwanda, ari guhatana mu irushanwa rikomeye muri Afurika

Muvunyi Mutoni Tania ahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’abanyamideli ku rwego rwa Afurika azwi nka Miss Fashion Week Africa 2019.

Muvunyi Mutoni Tania ni umukobwa wamenyekanye mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 aho yari mu bahataniye guhagararira Umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ariko ntiyashimwa n’abari bagize akanama nkempurampaka.

Nyuma y’uko Tania atemerewe gukomeza mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yagiye ku mbuga nkoranyambaga yandagaza abagize akanama nkempurampaka abashinja kumurenganya, ariko nyuma aza kwisubiraho asaba imbabazi.

Kuri ubu Tania ari guhatana mu irushanwa ry’abanyamideli ryitwa Miss Fashion Week Africa aho ahagarariye u Rwanda, akaba ahanganye n’abandi banyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Kuri ubu irushanwa nibwo rigitingira, aho abahatana bari gutorwa binyuze ku mbuga nkoranyamba z’iri rushanwa (instagram na facebook), gutora bikazarangira kuwa 31 Mata 2018.

Nk’uko abahatana baganyijwemo ibice bitanu baturukamo (Afurika y’Uburasirazuba, Uburengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo no Hagati) abazaba bemerewe gukomeza bazongera barushanwe bazatorwemo abahiga abandi muri Nzeri 2018.

Aba bakobwa uko ari 5 kandi bazahita babona itike yo kwitabira amarushanwa ya Miss Fashion Week muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, guhatana n’abandi baturutse mu mpande zose z’Isi.

Abazaba baserukiye uturere twa Afurika bazahabwa amadorali y’Amerika 1000, bagaragare mu birori bya New York fashion Week, bazagira amahirwe yo kubona kontaro zitangwa n’ibigo bikoresha abanyamideli, kwamamariza ibigo bikomeye bitandukanye n’ibindi.

Uzaba yatsinze mu cyiciro cya nyuma muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azahabwa igihembo cy’amadorali y’Amerika 5000.

Ha amahirwe Muvunyi Mutoni Tania

Tania Muvunyi niwe uhagarariye u Rwanda muri Miss Fashion Week Africa 2019

25/Apr/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Gigi
Habuze umunyamideri uri Displine wundi bohereza yo koko? Umuntu watinyutse gutukana mu Rwanda azatuka abaho agiye ibingana iki noneho? Nzaba ndeba
Sponsored Content