Peace Cup: Etincelles ihagamye Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Peace Cup: Etincelles ihagamye Rayon Sports

Peace Cup: Etincelles ihagamye Rayon Sports

Umukino ubanza wa 1/8 utarakiniwe igihe mu gikombe cy'Amahoro wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Etincelles urangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Igice cya mbere nta bwo amakipe yigeze asatirana cyane ariko ikipe Etincelles niyo yabonye amahirwe menshi kurusha ikipe ya Rayon Sports.

Ku munota wa 21 Etincelles yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mugenzi Cedric kuri penaliti nyuma y'ikosa Manzi Thierry yakoreye Hemedi mu rubuga rw'amahina.

Muri iki gice cya mbere cyarangiye ari 1 cya Etincelles ku busa bwa Rayon, Etincelles yateye imipira 2 yagannye mu izamu kuri 1 ya Rayon Sports, amakipe yombi yateye imipira 2 yagannye hanze y’izamu, Etincelles nta koruneri yabonye, Rayon Sports yabonye imwe, Etincelles yakoze amakosa 7 kuri 5 ya Rayon Sports, Rayon Sports yaraririye rimwe mu gihe Etincelles itabikoze, Rayon Sports yabonye ikarita imwe y'umuhondo mu gihe Etincelles nta yo yabonye, amakipe yombi nta karita itukura yabonye ni mu gihe mu guhererekanya Etincelles yari ifite 48% kuri 52% ka Rayon Sports.

Igice cya kabiri cyatangiye Minnaert akora impinduka 2 akuramo Djabel na Faustin hinjiramo Diarra na Master, ku munota wa 56 umuzamu Ndayisenga Kassim yagize ikibazo nyuma y'umupira yatewe mu gatuza ahita asimburwa na Bakame.

Ku munota wa 60 Tchabalala yishyuriye Rayon Sports n'umutwe ku mupira wari utewe na Rutanga Eric kuri kufura.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana agenda anabona amahirwe atandukanye ariko kureba mu izamu biranga neza neza.

Muri rusange uyu mukino warangiye amakipe anganyije 1-1, Etincelles yateye imipira 7 yagannye mu izamu kuri 3 ya Rayon Sports, Etincelles yateye imipira 4 yagannye kuri 3 ya Rayon Sports , Etincelles yabonye koruneri 1 na Rayon Sports yabonye imwe, Etincelles yakoze amakosa 15 ku 9 ya Rayon Sports, Rayon Sports yaraririye rimwe mu gihe Etincelles itabikoze, Rayon Sports yabonye amakarita 2 y'umuhondo mu gihe Etincelles yabonye 1, amakipe yombi nta karita itukura yabonye ni mu gihe mu guhererekanya Etincelles yari ifite 47% kuri 53% ka Rayon Sports.

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe tariki ya 23 Gicurasi 2018 ikipe izarenga iki cyiciro ikaba izahita igera muri 1/4 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro

25/Apr/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content