Safi na Riderman bateguye igitaramo cyo gufasha umwana ukeneye kujya kuvurizwa mu Buhinde | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Safi na Riderman bateguye igitaramo cyo gufasha umwana ukeneye kujya kuvurizwa mu Buhinde

Safi na Riderman bateguye igitaramo cyo gufasha umwana ukeneye kujya kuvurizwa mu Buhinde

Abahanzi barimo Safi, Riderman na Edouce bateguye igitaramo cyo gushaka inkunga yo gufasha umwana witwa Ella Gahima Bright wavukanye ikibazo gikomeye ku bwoko umuryango we ukaba usabwa amafaranga asanga miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ella Gahima Bright ni umwana w’umukobwa ufite umwaka umwe n’ukwezi kumwe. Ni mwene Munyaneza Gahima Innocent (Kevin) na Umuhoza Leatitia.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na se y’uyu mwana yatubwiye ko ubwo yavukiraga mu bitaro byitwa Bien Neutre byo mu Mujyi wa Kigali yavutse ananiwe, agira ikibazo cy’umwuka (oxygene) ujya ku bwonko. Ariko ibitaro yavukiyeho ntibyari bishoboye kumwitaho.

Imashini yagombaga gufasha uyu mwana yari mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali ariko babuze icyumba, bituma umwana yoherezwa mu bitaro CHUK bamushyira ku mashini imwongerera umwuka ariko ibintu bikomeza kuba nabi.

Yagize ati “tumugejeje kuri CHUK umwana bamuteye imiti idahwanye n’ikibazo afite aragagara ahita ajya muri koma. Muganga yarambwiye ati nta kubeshye ndabona umwana wanyu asa n’aho byarangiye.”

Basigaye basenga Imana kubw’amahirwe babona icyumba mu bitaro byitiriwe umwami fayisali, batangira kumwitaho, ahamara ukwezi kose ari muri iyo mashini nyuma aza gusezererwa.

Kuri ubu Ella Gahima Bright ntabasha kubyuka kuko ubwonko bwe ari buto, ndetse n’igufa ryo mu irugu ryagiye ku ruhande.

Kuri ubu akorerwa ubugororangingo ariko abaganganga bamubwiye ko badafite ubushobozi bwo kumuvura burundu ahubwo akwiye kujya kumuvuza mu Buhinde cyangwa muri Amerika.

Abaganga bo mu buhinde  babwiye umuryango we ko ari mu gihe cyiza cyo kuvurwa agakira burundu, gusa birasaba amadorali y’Amerika ibihumbi 25 asanga miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko umuryango we ntufite ubushobozi.

Kugeza ubu bandikiye Minisiteri y'Ubuzima ngo ibafashe ariko nta gisubizo barabona.

Abahanzi batangiye kwitanga

Safi, Riderman, na Edouce ni bamwe mu bakozwe ku mutima n’ikibazo cy’uyu mwana w’umukobwa aho bateguye igitaramo kigamije gukusanya inkunga yo kumufasha aho kizaba kuwa 29 Mata 2018 muri Sun City Kuryanyuma i Nyamirambo.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga 1000 mu myanya isanzwe na 2000 mu myanya y’icyubahiro.

Ababyeyi b’uyu mwana barasaba abantu bose bafite umutima ukunda ko babafasha kuvuza imfura yabo akaba umwana nk’abandi.

.MUNYANEZA Innocent- Tel-+250788631609/250781599543, E-mail-innocentkelvin9@gmail.com

2.UMUHOZA Laetitia Mama w’umwana- Tel- +250784253810, E-mail-umuhozajoy10@gmail.com

3.P.O Box 4726, Kigali, Rwanda

4.Uwashaka gutanga ubufasha bw’amafaranga yayanyuza kuri izi konti zikurikira:

Nyiri Konti MR. MUNYANEZA INNOCENT:

a) Konti Inyuzwaho Amadolari (EQUITY BANK, KIGALI, Rwanda)– 4007211229176.

b) Konti Inyuzwaho Amafaranga y’u Rwanda (RWF) (EQUITY BANK, Rwanda)-4007211229174.

Ella akeneye ubufasha

 

26/Apr/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Noela
None ko mwaduhaye Equity bank kandi ino ntazihari hari BPR BK gusa kndi twifuzaga gufasha.
Sponsored Content