Online Fan Club basije aho bagiye kubakira umukecuru warokotse Jenoside inzu ifite agaciro ka miliyoni 4 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Online Fan Club basije aho bagiye kubakira umukecuru warokotse Jenoside inzu ifite agaciro ka miliyoni 4

Online Fan Club basije aho bagiye kubakira umukecuru warokotse Jenoside inzu ifite agaciro ka miliyoni 4

Abafana b’ikipe ya APR FC  bagize itsinda rya Online Fan Club kuwa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 bakoze umuganda ku nzu yasenyutse y’umukecuru Mukandori Josephine  warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakaba bagiye gutangiza igikorwa cyo kuhamwubakira.

Mukandori Josephine akaba atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda mu kagari ka  Munanira ya 2, inzu yari atuyemo ikaba yaraguye bisaba kongera kuyubaka bushya.

Frank Rukundo ushinzwe ubukangurambaga muri iri tsinda rya Online Fan Club akaba yatangarije Eachamps ko icyabaye ku munsi w’ejo  ari ugusiza ahazubakwa iyi nzu ubundi abafundi bagatangira kubaka dore ko na bo bamaze kwishyurwa.

Yagize ati” Urabona ko inzu yaguye, twe twakoze umuganda gusa aho igomba kubakwa, ubu igikurikira ni ugutangira kubaka  kuko n’abafundi twamaze kubishyura, ni gikorwa kizasozwa tariki ya 13 Gicurasi 2018 kuko ni bwo mu murenge wa Nyakabanda bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

Yakomeje avuga ko ari igikorwa kizarangira kibatwaye amafaranga menshi kuko inzu yose yaraguye bisaba nko gutangira kubaka bushyashya.

Yagize ati” Ni gikorwa kizatwara amafaranga menshi, kuko twaguze amatafari ibihumbi 4, igisenge na cyo cyaraguye ni ukucyubaka bushya twaguze amabati 25, twishyuye n’abafundi bizadutwara miliyoni 4 n’igice.”

Biteganyijwe ko ubwo mu murenge wa Nyakabanda bazaba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 13 Gicurasi 2018 ari bwo iyi nzu nayo izatahwa aho hazaba hari n'abayobozi bakuru b’ikipe ya APR FC Ndetse n’ab’akarere ka Nyarugenge.

Aho iherereye ni gutya hameze

Yarasenyutse hafi ya yose yarashize

Umuganda aho igomba kubakwa wakozwe

Nyuma y'umuganda Online yafashe ifoto y'urwibutso na Mukandore Josephine bazubakira

26/Apr/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
WAMAMAYE N.
aho ni neza KBS, kubatera inkunga muri iki gikorwa ni gute ngo uwifuza kwifatanya namwe agire icyo yibwira nk' umuntu ufite umutima
Kado dodieu
Nibyo nibyo nabandi batwigireho kbs
Sponsored Content
Loading...