Abakinnyi benshi ba filime bo mu Rwanda ntibashobora gukina mu ndimi z'amahanga- Willy Ndahiro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi benshi ba filime bo mu Rwanda ntibashobora gukina mu ndimi z'amahanga- Willy Ndahiro

Abakinnyi benshi  ba filime bo mu Rwanda ntibashobora gukina mu ndimi z'amahanga- Willy Ndahiro

Umukinnyi wa Filime akaba n’umuyobozi wa Hillwood Actors&Models Agency (HAMA) Willy Ndahiro, avuga ko kuba hari benshi mu bakinnyi ba filime mu Rwanda batazi kuvuga neza indimi z’amahanga biri mu bituma sinema nyarwanda itarenga umutaru.

Uruganda rwa sinema mu Rwanda ruracyari kwiyubaka ariko abarukurikiranira hafi, bavuga ko umuvuduko ruriho udashimishije, dore ko nyinshi muri filime bakora zitarenga imipaka y’u Rwanda, nyamara n’isoko ryaho ridahagije.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Willy Ndahiro wamenyekanye cyane nka Paul muri filime yitwa Ikigeragezo cy’Ubuzima, akaba n’umuyobozi wa Hillwood Actors&Models Agency(HAMA) yavuze ko kutamenya indimi z’amahanga biri mu bituma sinema nyarwanda idakura.

Yagize ati “ filime ni byiza ko abantu bayirebera mu ishusho y’ubucuruzi. Ntabwo wakora ubucuruzi mu rurimi rumwe, yewe n’abandi bantu bajya guhaha ibintu mu mahanga baba bagomba kwiga indimi zaho cyangwa bagasha ababasemurira. Muri sinema cyane cyane abakinnyi n’abandika ntabwo dushobora kuvuga ururimi rumwe ngo bikunde. Ntabwo twarenga umutaru, kandi isoko rya hano mu Rwanda ni rito ku buryo abakora filime bose batarishingiraho.”

Willy Ndahiro avuga ko kutamenya indimi z’amahanga byatumye hari filime nyinshi zakiniwe mu Rwanda, cyangwa se ziva ku Rwanda, ariko zakinyweho n’abanyamahanga kuko habuze abanyarwanda bazi indimi z’amahanga.

Yagize ati “ twarabibonye hari filime zatambutse zivuga ku mateka y’igihugu cyacu, kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda icyo bakoraga ni ukuba nk’indorererezi gusa, izindi ugasanga barajya kuzikinira muri Uganda kuko hari abashoboye kuvuga icyongereza kandi ari filime mu by’ukuri zagakorewe aha.”

Ni muri urwo rwego Willy Ndahiro avuga ko yaterekereje gushyiraho ishuri ryigisha abakinnnyi ba sinema indimi z’amahanga (icyongereza, igifaransa, n’icyongereza) bikazafasha abakinnyi ba filime bo mu Rwanda kwigaragaza ku isoko ry’Afurika y’Uburasirazuba no mu maserukiramuco atandukanye ku Isi.

Kugeza ubu habonetse abarimu bazigisha muri izo ndimi, hakaba hateganyijwe inama kuwa 05 Gicurasi 2018 aho hazafatirwa umwanzuro ujyanye n’igihe cyo gutangira n’ibindi bijyanye n’amasomo.

Kugeza ubu nta filime irakinwa n’abanyarwanda iri mu rundi rurimi rw’amahanga, uretse iyo Will Ndahiro yakoze mu mwaka ushize iri mu rurimi rw’igiswayile nayo yari irimo umunyatanzaniya umwe.

27/Apr/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content