Perezida Kagame aritabira inama yiswe '2018 Ibrahim Governance Weekend' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Perezida Kagame aritabira inama yiswe '2018 Ibrahim Governance Weekend'

Perezida Kagame aritabira inama yiswe '2018 Ibrahim Governance Weekend'

Perezida Kagame muri izi mpera z'icyumweru aritabira inama yiswe '2018 Ibrahim Governance Weekend'. Iyi nama ibera i Kigali, izamara iminsi itatu, ikaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye by'umuryango uzwi nka Mo Ibrahim Foundation.

Iyi nama ihurije hamwe abanyapolitike ndetse n'abashoramari baturutse muri Afurika, abahagariye imiryango itegamiye kuri Leta n'indi miryango ikorera mu turere dutandukanye kuri uyu mugabane, ndetse n'imiryango mpuzamahanga mu kwigira hamwe ingingo zitandukanye zigamije guteza imbere imiyoborere muri Afurika. 

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 27 Mata 2018, Perezida wa Repubulika arageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutanga igihembo cyiswe 'the Ibrahim Prize for Achievement in African Leadership' gihabwa umuyobozi wa Afurika w'indashyikirwa. Igihembo cy'umwaka wa 2017 kikaba cyaragenewe Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia.

Ku munsi wejo kuwa 28 Mata 2018, hateganijwe Ihuriro ryitiriwe Mo Ibrahim, iyi akaba ari inama yo ku rwego rwo hejuru iziga ku mbogamizi Afurika igihura nazo mu bijyanye n'imiyoborere, cyane cyane mu nzego za Leta. Iri huriro rikaba rizasozwa n'ikiganiro Perezida Kagame azagirana na Mo Ibrahim ku mikorere ya za leta ku Mugabane wa Afurika muri iki kinyejana turimo cya 21.

Iyi nama izasozwa n'igitaramo kizaba kuri iki Cyumweru, kikazabera kuri Kigali Convention Centre.

Iyi nama yiswe 'Ibrahim Governance Weekend' iba buri mwaka, ikaba ibera mu bihugu bya Afurika bitandukanye aho yiga ku ngingo zigamije guteza imbere imiyoborere. Mu bayobozi bandi bitabiriye inama, harimo Perezida wa Cote d'Ivoire Alasane Ouatara. 

 

27/Apr/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...