Safi yahabijwe n'ibitutsi ahundagazwaho azira umugore we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi yahabijwe n'ibitutsi ahundagazwaho azira umugore we

Safi yahabijwe n'ibitutsi ahundagazwaho azira umugore we

Safi wigeze gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umugore we agahundagazwaho ibitutsi, ndetse n’umugore we Niyonizera Judith akitwa ‘Inkende’ , byamusizemo ibisigisigi byo kutongera gupfa gushyira hanze ifoto y’umugore we ngo yemerere abantu kugira icyo bamuvugaho.

Aba bombi basezeranye mu mategeko kuya 1 Ukwakira 2017, ndetse hahita habaho imihango yo gusaba no gukwa umukobwa mu muryango w’iwabo, ariko ibyo kujya mu idini babiteye ishoti bahita batangira kwibanira.

Kuwa 15 Ukuboza 2017, Safi Madiba yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugore we, bari ku nyanja muri Tanzania bagaragaza akanyamuneza bose bambaye imyenda yo kogana.

Icyo gihe uyu mugabo wari umaze amezi abiri  gusa akoze ubukwe, yakirijwe ibitutsi n’igihiriri cya bamwe mu bamukurikira bamushinjaga gukurikira ifaranga abandi bakavuga ko uyu mugore we asa nk’inkende. Hari  n’abashushanyaga urukundo rw’aba bombi nk’imisozi ibiri idashobora gupfa guhura  n’ubwo bari bamaze icyo gihe cyose babana.

Kuri ubu Safi yongeye gushyira hanze ifoto y’umugore we ariko ahatangirwa ibitekerezo arahafunga, ibintu byagaragaje ko kuba yarigeze gushyira ifoto y’uyu mugore ku rubuga rwe rwa Instagram  agatukwa byamusigiye ibikomere bituma adashobora kongera gupfa kuvogerwa n’abahora bamuhigira hasi no hejuru.

Muri iyi foto ya Judith, aba yambaye agakubutura kagufi agaragaza ibibero, n’agapira bijyanye kagaragaza umukondo  byose bifite ibara ry’umuhemba[purple], ari gufata selfie anambaye ecouteurs.

Mu yandi mafoto yayibanjirije n’andi yayikurikiye nta yandi afunze ahatangirwa ibitekerezo, ikintu kigaragaza ko byakozwe mu buryo bwo kwirinda gutukwa no kongera gusubizwa mu bihe bya kera bya Safi.

    Safi yahyize hanze ifoto umugore we ari mu byishimo abuza abantu kugira icyo bavuga

   Ku ifoto ya Safi yabanjirije iy'umugore we, abantu bari bemerewe kugira icyo bavuga

    Iyi foto yatumye Safi ahurwa kongera kwemerera abantu kuvogera umugore we ku mbuga nkoranyambaga

28/Apr/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Diane
Safi rwose yishakiye indaya ikorera mumahanga ngo afite umugore wumutima. ataziko ari kabutindi yicururiza imahanga
damascene
ahubwo narinziko azako mezanawe muri music no yabonye igihumbi aritandukanya nabandi rnkireke ntaziko kugira ngo amenyekane bya tewa nabagenzibe rnrnnahise mwanga mwanga rnrnburundu nashatse ishuti zajye zose kumwanga arabeho
Sponsored Content