Undi munyarwandakazi yinjiye mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa 2019 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Undi munyarwandakazi yinjiye mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa 2019

Undi munyarwandakazi yinjiye mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa 2019

Umunyarwandakazi witwa Dushime Marlene nawe yinjiye mu bahatanira kujya mu irushanwa ry’abanyamideli rya Miss Fashion Week Africa 2019.

Irushanwa rya Miss Fashion Week Africa rihuza abanyamideli batandukanye bo muri Afurika aho baba bahatanira kuzahagararira uyu mugabane mu irushanwa rya Miss Fasion Week ku rwego rw’Isi.

Abakobwa batandukanye bo mu bihugu bitandukanye bariyandikishije kugira ngo batoranywemo abazahatana muri iri rishanwa ritangirana n’uku kwezi kwa Gicurasi 2018.

Nyuma ya Tania Mutoni Muvunyi, abategura iri rushanwa batangaje undi munyarwandakazi wiyandikishije mu bashaka guhatana, ari we Dushime Marlene.

Abazahatana muri iri rushanwa ni abazaba bahagarariye ibice bitanu by’Afurika: Uburengerazuba, Uburasirazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo n’Afurika yo hagati.

Aba bakobwa batanu ba mbere bazahabwa amadorali 1000 nk’igihembo, bitabire amarushanwa ya Miss fashion Week mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mpera z’umwaka, aho uzaba yatsinze azahembwa amadorali y’Amerika ibihumbi 5.

Abazahagararira Afurika muri Miss Fashion Week kandi bazabona amahirwe yo gukorana n’abanyamideli babigeze umwuga ku rwego rw’Isi, kwamamaza ibigo by’ubucuruzi bitandukanye,n’andi mahirwe atandukanye.

Biteganyijwe kuri uyu wa mbere Gicurasi 2018 ari bwo hatangazwa urutonde ntakuka rw’abemerewe guhatana muri iri rushanwa ryitabiriwe n’abanyarwandakazi ku nshuro ya mbere.

01/May/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...