Tania Muvunyi na Dushime Marlene basezerewe mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tania Muvunyi na Dushime Marlene basezerewe mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa

Tania Muvunyi na Dushime Marlene basezerewe mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa

Tania Mutoni Muvunyi na Dushime Marlene bari bahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa 2019 ntibabashije gutsinda ijonjora ry’ibanze.

Aba bakobwa bari mu bandi banyamideli baturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika bari bari guhatanira kwinjira mu irushanwa rya Miss Fashion Week 2019.

Abanyarwandakazi babiri aribo Tania Muvunyi Mutoni na Dushime Marlene ni bo bari bahagarariye u Rwanda ariko ntibabashije gukomeza.

Kuri uyu wa mbere Gicurasi 2018 abategura iri rushanwa batangaje abakobwa batanu babashije kurenga ijonjora ry’ibanze bagendeye ku turere bagiye bakomokamo.

Umunyakenyakazi Farida Kariuki ahagarariye Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, Christine Kakoma ukomoka muri Zambia ahagarariye Afurika y’Amajyepfo, Adama Ruth Ule wo muri Cameroon ahagarariye Afurika yo Hagati, Ayanga Tangban wo muri Negeria ahagarariye Afurika y’Uburengerazuba na Esther Ambrose wo Sudani y’Epfo uhagarariye Afurika y’Amajyaruguru.

Aba bakobwa batanu ba mbere bazahabwa amadorali 1000 nk’igihembo, bitabire amarushanwa ya Miss fashion Week mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mpera z’umwaka wa 2018, aho uzaba yatsinze azahembwa amadorali y’Amerika ibihumbi 5.

Dushime Marlene nawe wari uhagarariye u Rwanda yasezerewe 

01/May/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
68824980
68824980
Sponsored Content