Umuhanzi Audy Kelly yagarutse mu muziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umuhanzi Audy Kelly yagarutse mu muziki

Umuhanzi Audy Kelly yagarutse mu muziki

Umuhanzi Audace Munyangango [Auddy Kelly] wari umaze umwaka ahagaritse umuziki, yatangaje byeruye ko agiye kuwusubukura.

Mu gitondo cyo ku wa 25 Mata 2017, nibwo uyu muhanzi yatangaje ko ahagaritse umuziki ‘kugeza igihe kitazwi’ ndetse icyo gihe ntago yigeze atangaza impamvu yabimuteye.

Bamwe baketse yaba ari ukubera amasomo yari asanzwe arimo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ibaruramari n’icungamutungo muri Mount Kenya, ariko we yemeza ko atari byo kuko n’ubundi yari asanzwe abibangikanya.

Umwaka wari wihiritse uyu muhanzi aretse umuziki, ariko ubu yatangaje ko agiye kuwusubukura ndetse akaba agiye guhita ashyira hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho yise ‘Utazatinda’.

Amajwi yayo yakozwe na Nicolas naho amashusho atunganyirizwa muri Rday Entertainment.

Mu kiganiro na Eachamps yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye ku butumwa yari amaze iminsi yakira bw’abafana bari bamukumbuye bitavugwa.

Ati”Amagambo yose agize indirimbo yanjye nshya  ‘Utazatinda’ , yavuye mu butumwa nagiye nakira, bumwe bwansabaga ko n’ubwo nahagaritse umuziki ntagomba gutinda kuwugarukamo. Nafashe ubutumwa bwose nabonye mpimbamo indirimbo.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari indirimbo y’urukundo yagize igitekerezo cyo gukora  abitewe n’uko abafana be bamugaragarizaga ko bamukumbuye, bitavuze ko abakundana batayiturana kuko irimo urukundo umuntu agaragariza undi iyo amukumbuye.

Iyi niyo ndirimbo yo kugaruka kandi ngo nta gahunda yo gusubira inyuma no kwicisha irungu abakunzi be kuko byinshi byamubangamiraga byavuyeho.

Auddy Kelly wari umaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo  yo kwibuka yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda akaba yari yayikoze mu rwego rwo kwifatanya n’abandi kuko n’ubundi niyo yareka umuziki yakomeza kwitabira ibikorwa nk’ibi byo kwibuka no kwifatanya n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko agiye gukorana imbaraga ze zose kugirango agarure izina rye kuko abizi ko abantu benshi bari bamukumbuye.

Ati “Ubu ngubu icyo nshyize imbere ni ukongera kugarura izina ‘Auddy’ kuko umwaka ni munini, baze bongere bamenye ko nagarutse kandi nteganya gukora byinshi byisumbuye. Ndasaba imbabazi abafana banjye byababaje  kuko byari byagenze kuriya bibaho ko ibintu bihinduka ikiba gihari ni uko ubuzima bukomeza, byashobotse ko ngaruka.”

Yavuze ko agiye kuboneka kurusha uko byari bimeze mbere.

Auddy Kelly yamenyenyekanye mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’, ’Ubyumve’, ’Sinzagutererana’ yakoranye na Jody, ’Sinkakubure’, ’Ruzakugarura’, ’Ndambutse’, ’Nkoraho Mana’ yahimbye mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana, ‘Usa neza’, ‘Ninde wabikubeshye’  n’izindi zitandukanye.

Imwe mu ndirimbo za Auddy Kelly yitwa Ubyumve

02/May/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Rutikanga
Ndakwemera cyane komerezaho2
Sponsored Content