Meddy n'umukunzi we bagiye kuruhukira muri Mexique (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Meddy n'umukunzi we bagiye kuruhukira muri Mexique (Amafoto)

Meddy n'umukunzi we bagiye kuruhukira muri Mexique (Amafoto)

Umuhanzi w’Umunyarwanda uba Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy amaze iminsi mu biruhuko n’umukunzi we mu gihigu cya Mexique ariko babagize ibanga rikomeye.

Meddy ni umusore ugira indirimbo zifite uburyohe bwihariye zikundwa n’ingeri zose, by’umwihariko agakundwa n’abakobwa benshi bakunda igihagararo cye n’uburanga bwe.

Meddy umaze imyaka igera ku munani muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntiyakunze kuvuga ku buzima bwe bwihariye cyane cyane ibyerekeye urukundo dore ko yarinze ava mu Rwanda nta mukobwa uzwi baba bakundana.

Meddy yagiye aca amarenga ko yaba ari mu rukundo n’umunyamideli ukomoka muri Ethiopia yanakoreshe mu mashusho y’indirimbo ye yitwa Ntawamusimbura ariko yagira icyo abibazwaho akavuga ko ari inshuti zisanzwe.

Uyu musore uherutse gutangaza ko ari guterata umukobwa w’umunyamahanga ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika,  muri iki cyumweru yagiye agaragaza amafoto atandukanye ari mu biruhuko muri Mexique ariko yirinda kugira undi muntu yerekana baba bari gusangira ubyo byishimo.

N’ubwo Meddy yagize ubwiburu uwo bari kwishimana muri Mexique mu bushakashatsi Eachamps yakoze ku mbuga nkoranyamba ze n’uyu mukobwa Mehfira twasanze bari kumwe.

Mu mafoto bagenda basangiza ababakurikira, berekana ko aho bagiye kuruhukira ari ahantu hafi y’inyanja ndetse hari n’amashusho Meddy yerekanye ari koga, ndetse ayo mashusho akaba yafashwe n’uyu mukunzi we nk’uko byigaragaza mu gicucucucu cye kiza mu mazi.

Mu mafoto bagiye bashyira ahagaragara mu bihe bimwe bagiye  bayaherekesha amagambo agaragaza ko bari  kumva uburyohe bw’ubuzima nk’aho Meddy yagize ati “ ubuzima si ntamakemwa ariko bugira ibihe bihebuje. Arongera ati “Ni Isi nziza.”

Yaba aya mafoto ya Meddy cyangwa se aya Mehfira birigaragaza ko yafatiwe ahantu hamwe, ugendeye ku kirere, ibinti bitandukanye bihakikije n’ibindi.

Ikindi kigaragaza ko bari bari kumwe ni ingofero y’umweru y’urugara aba bombi bifotozanyije, mu mafoto atandukanye bari ku nkengero z’inyanja. Iyi ngofero ni iya Meddy dore ko uyu mukobwa hari ahandi agaragara yambaye indi ariko yo y’abakobwa.

Umwe mu nshuti z’aba yatanze igitekerezo ku ifoto ya Mehfira ari kota akazuba i ruhande rwa Piscine maze agaragaza ko azi neza ko ari kumwe na Meddy dore ko yatangariye ubwiza bw’iyo foto akavuga ko atabasha kuyifata.

Yagize ati “Nta buryo Ngabo (Meddy) yafata iyi foto, twabonye ibyo yakoze mbere, akwiye gukomeza kwizirika kuri gitari na micro.”

Mu bisa no gutebya Mehfira yahise avuga ko abasuzugura umukunzi we mu bijyanye no gufotora ari ‘haters’ (abanzi).

Meddy ku nyanja aho yagiye kuruhukira n'umukunzi we

Ingofero uyu mukobwa yambaye ni nayo Meddy yambaye  mu ifoto yo hejuru

Meddy Muri Piscine

Piscine bogeyemo ni imwe

inshuti ze zerekanye ko ari kumwe na Meddy

Amafoto agaragaza ko aho baruhukiye ari hamwe 

Tags

03/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content