Uhagarariye Miss Supranational Rwanda yagarutse ku cyongereza cya Habibah bivugwa ko cyatumye atsindwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uhagarariye Miss Supranational Rwanda yagarutse ku cyongereza cya Habibah bivugwa ko cyatumye atsindwa

Uhagarariye Miss Supranational Rwanda yagarutse ku cyongereza cya Habibah bivugwa ko cyatumye atsindwa

Dr. Uwamahoro Yvonne utoranya umukobwa uhagararira u Rwanda muri Miss Supranational ntabwo yemeranya n’abavuga ko abakobwa bamwe babura amahirwe kubera kutamenya icyongereza.

Abahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye yaba ay’umuziki, ubwiza, siporo ndetse n’ibindi, usanga rimwe na rimwe bagenda  hanze y’u Rwanda  bakagira imbogamizi zo gutegwa mu gihe bibaye ngombwa ko bavuga mu ndimi z’amahanga.

Mu marushanwa y’ubwiza cyane cyane aya Miss supranational, Habibah aherutse guhararira u Rwanda, bamwe bamutaramiraho bamuziza icyongereza cye bavugaga ko gikocamye ndetse hari n’abavugaga ko kiri mu bizatuma atagera mu myanya myiza muri iri rushanwa dore ko yaje no kubura muri 25 ba mbere n’ubwo atari yo mpamvu yabiteye.

Dr. Uwamahoro Yvonne utoranya umukobwa uhagararira u Rwanda yabwiye Eachamps ko ururimi atari imbogamizi zo kuba umukobwa yabura amahirwe yo kuza imbere muri Miss Supranational.

Yagize ati” Ntabwo navuga ko hari nyampinga wabuze amahirwe cyangwa wagize umwanya mubi kubera ikibazo cy’ururimi ntabwo bishoboka, nanjye mfite uko nagiye mbibona nk’umuntu wahagarariye u Rwanda mu 2012. Hari abakobwa bahagarariye ibihugu bya Amerika y’Amajyepfo bakunze kuba nta cyongereza bazi ku buryo Umunyarwandakazi wese ujya hariya aba abarusha kukivuga ariko ntibigeze bagira imyanya mibi.”

Dr. Yvonne yatanze urugero rwa Karina Pinilla Corro wabaye Miss supranational 2010 nyamara atazi icyongereza na gike ariko akegukana ikamba, avuga uru rurimi rudahabwa agaciro cyane ku buryo rwatuma umuntu yimwa umwanya we mu gihe yawutsindiye.

Yagize ati “Hari umukobwa wo muri Panama wabaye Miss supranational 2010 nta cyongereza na gike yari azi ku buryo iyo bakurikiza ururimi atari kuza no mu 25  ba mbere. Ni  byiza mu itumanaho kumenya uririmi ariko ntabwo umuntu yagira umwanya mubi kubera kukivuga nabi. Ntabwo gifite agaciro gahambaye ku buryo cyatuma Miss bamwima umwanya we kubera ko yakivuze nabi.”

Dr. Yvonne ni we waserukiye u Rwanda bwa  mbere muri 2012 muri iri rushanwa rya Miss Supranational, icyo gihe yanahise ahabwa inshingano zo kujya atoranya umukobwa uhagararira u Rwanda muri iri rushanwa.

Abakobwa bahagarariye u Rwanda nyuma ye ni Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016]  na Ingabire Habiba [ 2017].

04/May/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...