Ciney yagarutse mu muziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ciney yagarutse mu muziki

Ciney yagarutse  mu muziki

Uwimana Aïsha Ciney uri mu b’igitsinagore bakora injyana ya Hip Hop, wari umaze iminsi atumvinaka cyane mu muziki, ari mu mishinga mishya.

Ciney ni umwe mu bakobwa bakoze umuziki wa Hip hop bagakundwa byimazeyo, ariko yari amaze igihe atumvikana cyane mu muziki. Mu 2014 nibwo yaherukaga gukora indirimbo.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Tuma Bavuga’, ‘Ndabaga’, ‘Igire’, ‘Arabizi’, n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro yahaye Eachamps, yavuze ko agiye kugaruka mu muziki kuko bimwe mu byatumaga atumvikana ari akazi ndetse n’ishuri yakomatanyaga ntabone umwanya uhagije.

Yagize ati”Icyatumye nsa nk’ubaye uhagaritse umuziki nari mfite ibintu byinshi, nari umunyeshuri ndetse mfite n’akazi nakoraga umunsi wose, urumva ko karangiraga n’ubundi ngahita njya kwiga simbone umwanya.”

Yavuze ko ubu yabohotse ubu akaba ari mu mishanga mishya ndetse akaba ari gukora indirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Yagize ati”Ubu nagarutse, ndi gukora indirimbo nshya ndetse n’amashusho ari gutunganywa ku buryo mu minsi mike abakunzi banjye bagiye kongera kumbona.”

Yanze kugira byinshi avuga kuri iyi ndirimbo yemeza ko mu minsi mike abakunzi be bazabona ibihangano bishya kandi uyu mwaka akaba ateganya ibikorwa byinshi bya muzika ku buryo abamukunda batazongera kumubura.

Ciney uherutse gukora ubukwe na Tumusiime Ronald, ubu ni umunyamakuru kuri Radio K FM.

04/May/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
richard
akarikarabuze karaje.
Bruno cesar
Uzi urungu watwicishijeđź™…đź™…rnGusa garuka kuko nubunfu nta wagusimbura wowe urakaze pernTurakwemera ciney
FIDELE
TURAKWISHIMIYE CYANE ,KANDI URI MUBAHANZIKAZI TWEMERA
Sponsored Content
Loading...