Abanyamideli bo mu Rwanda bakoze umuganda mu mujyi wa Fort Portal muri Uganda (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abanyamideli bo mu Rwanda bakoze umuganda mu mujyi wa Fort Portal muri Uganda (Amafoto)

Abanyamideli bo mu Rwanda bakoze umuganda mu mujyi wa Fort Portal muri Uganda (Amafoto)

Abanyamideli bakorera muri Golden Models bitabirye igikorwa cyo kumurika imideli muri Uganda muri gitaramo cyiswe Fort Portal Fashion Week bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda banakusanya inkunga yo gufasha abatiboshoboye.

Aba banyamideli ni 15 barimo abakobwa 11 n’abahungu 4, bakaba barangajwe imbere na Franco Kabano uyobora Golden Models.

Bari muri Uganda mu Mujyi wa Fort Portal uri bugerengerazuba bwa Uganda, ari nawo wateguye igitaramo cyo kumurika imideli giteganyijwe kuri uyu wa 05 Gicurasi 2018 muri hoteli yitwa Mountains Of The Moon.

Kabano Franco uyobora Golden Models yabwiye Eachamps ko ejo kuwa 03 Gicurasi 2018 aba banyamideli bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Fort Portal mu gikorwa cyo gukora isuku muri uyu Mujyi.

Yongeyeho ko bavuye muri iki gikorwa bahuriye ahogerezwa imodoka, bakazoza bagamije gushaka amafaranga yo gufasha abarwayi bari mu bitaro, ngo imodoka imwe ikaba yarishyuraga ibihumbi 20 by’amashilingi ya Uganda.

Yagize ati “turangije gukora isuku twagiye koza imodoka kugira ngo amafaranga avamo afashishwe abarwayi mu bitaro.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 04 Gicurasi 2018 bajya gusura abana barererwa mu bigo by’imfumbyi ubundi bakasoza n’igikorwa cyo kumurika imideli nyir’izina.

Batoraguye imyanda yari iri mu Mujyi

04/May/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content