Airtel yashyizeho ibiciro byihariye bya Interineti ku bazitabira inama ya Transform Africa 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Airtel yashyizeho ibiciro byihariye bya Interineti ku bazitabira inama ya Transform Africa 2018

Airtel yashyizeho ibiciro byihariye bya Interineti ku bazitabira inama ya Transform Africa 2018

Mu Rwego rwo guha agaciro abakiriya bayo binyuze muri gahunda nziza n’ibiciro byorosheye buri wese, Airtel Rwanda iri gutanga interineti yihuta cyane kandi ku giciro cyiza.

Ibi bije mu gushyigikira inama ya Transform Africa iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda kuva kuwa 07 kugera kuwa 10 Gicurasi 2018, ikazitabirwa n’abagera ku bihumbi 4.

Abafatabugizi ba Airtel bashobora kugura ipaki ya Gibayite 30 ku mafaranga ibihumbi 10 cyangwa se agakodesha akuma gatanga interineti nta mugozi (MiFi) n’ubundi ku giciro kimwe. Aka kuma gutanga interineti kuri telefone cyangwa mudasobwa 10 icyarimwe.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Phillip Amoateng yagize ati “interineti ikenerwa na buri wese buri munsi. Uyikoresha aba akeneye iyihuta kandi ku giciro kimunogeye, kugira ngo akomeza atumaneho n’abe akunda, akore neza, anamenye amakuru yo hirya no hino. Iyi paki yashyiriweho abazitabira inama ya Transform Africa kugira ngo bakomeza bagume ku mbuga nkoranyambaga n’akazi kabo nta kibazo.”

Abashaka kuyigura bakwandika muri telefone zabo *255*2# ubundi bakajya kuipaki za interineti, hanyuma ahari interineti y’ukwezi cyangwa se bakazasura ahatangirwa serivisi za Airtel n’aho izaba iri gukorera muri iyo nama

04/May/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Enzo
Kwitabira inama ya transform Africa bisaba iki?
Sponsored Content