Creatos Production, igisubizo ku banyarwanda batumizaga imideli mu mahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Creatos Production, igisubizo ku banyarwanda batumizaga imideli mu mahanga

Creatos Production, igisubizo ku banyarwanda batumizaga imideli mu mahanga

Creatos Productions ni uruganda rushya rukora imideli ya 'Made in Rwanda' mu buryo butandukanye n'ubwari bumenyerewe kuko bo bafite n'ubushobozi bwo gukora imideli y'ubwoko bwose bakoresheje ibitambaro bakura ku mugabane w'Uburayi.

Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga  muri 'Made in Rwanda' gahunda yashyizweho mu rwego rwo kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga no guhaza isoko ryo mu Rwanda hagabanywa ibyatumizwaga hanze.

Mu gice cy'imideli nka kimwe mu by'ibanze ikiremwa muntu gikenera mu buzima bwa buri munsi hari inganda n'inzu zikora imideli gusa zitarahaza isoko ry'abanyarwanda ni muri urwo rwego MUGABUSHAKA Jacqueline Hellevik yashinze uruganda rwa Creatos Production rufite ubushobozi bwo gukora imyenda 250 mu cyumweru rwifashishije imashini zikoze mu byuma bikomeye bituruka hanze y'igihugu.

Uru ruganda rwa Creatos Production rwashinzwe ku wa 16 gashyantare 2018 rukorera i Kinyinya mu karere ka Gasabo ariko rukaba rufite depot ku Kimironko.

Aganira na Eachamps , MUGABUSHAKA Jacqueline Hellevik  uyobora Creatos Production yavuze ko uruganda rwabo rwihariye mu gukora imyambaro yambarwa ako kanya izwi nka 'pret-a-porte' mu rurimi rw'igifaransa cyangwa 'Read to Wear' mu rurimi rw'icyongereza kandi iri ku giciro cyo hasi kijyanye n'ubushobozi bwa buri wese.

Yongeyeho ko bo badakora imyambaro yiganjemo ikoze mu bitenge gusa nkuko izindi nganda cyangwa abadozi bakora imyenda ya Made in Rwanda babigenza . Ngo bafite ubushobozi bwo gukora imyambaro y'ubwoko bwose umuntu yakenera ndetse ngo ntibikiri ngombwa gutumiza imyambaro hanze kuko nabo bayikora bifashishije ibatambaro bikorerwa mu Bubiligi , U Budage n'Ubuhorandi.

 MUGABUSHAKA Jacqueline Hellevik uyobora Creatos Production yambaye ikanzu yadodewe muri uru ruganda

Creatos Production ntiyatekereje ku banyarwanda b'imbere mu gihugu gusa kuko ikora n'imyenda yohereza hanze y'igihugu ikambarwa n'abanyamahanga n'abanyarwanda bo muri Diaspora.

Iyi kanzu yakorewe muri Creatos Production

05/May/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
NSHIMIYIMANA PHOCAS.
Muze Twese Dushigikire Uru Ruganda Rwiza Twigurira Ibyo Bakora Kuko Nibyiza Cyaneee. Murabonako Bitandukanye Nibyo Twari Tumenyereye Hano Murwanda.
Sponsored Content
Loading...