Miss Iradukunda Liliane yatumiwe muri Amerika mu birori azahuriramo na Nyampinga Uganda n'uwa Tanzaniya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Iradukunda Liliane yatumiwe muri Amerika mu birori azahuriramo na Nyampinga Uganda n'uwa Tanzaniya

Miss Iradukunda Liliane yatumiwe muri Amerika mu birori azahuriramo na Nyampinga Uganda n'uwa Tanzaniya

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yatumiwe mu birori byateguwe n’abagande byitwa The Uganda Festival bizabera mu Mujyi wa Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, aho azahahurira na Nyampinga wa Uganda n’uwa Tanzaniya.

Ibirori byateguwe n’umuryango w’abagande baba muri Amerika witwa Ugandans in North America Association (UNAA), bizaba kuva kuwa 31 Kanama kugera kuwa 03 Nzeri 2018.

Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru cyanditse ko abateguye iki gikorwa batangaje ko hazaba hari umuririmbyi Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square, hakazaba igikorwa cyo kumurika imideli yakozwe n’abagande by’umwihariko hakazaba hanarimo banyampinga b’ibihugu bitatu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba Tanzaniya, Uganda n’u Rwanda.

David Muwanga uyobora UNAA yavuze ko iki gikorwa gitanga amahirwe ku Rwanda na Uganda mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, imideli, n’umuco mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Yagize ati “ twishimiye kwifatanya na Nyampinga w’u Rwanda. Uganda yishimira isano dufitanye n’abavandimwe b’abanyarwanda. Bazitabira ibirori byacu by’imideli aho duteganya kuzavuga nk’abanyafurika y’Uburasirazuba tubwira Isi yose. Abategura Miss Uganda ni abafatanyabikorwa bacu nabo bazaba bahari.”

Yongeyeho ko ari umwanya mwiza ku Rwanda aho bazerekana aho bageze mu bijyanye n’imideli n’ubwiza ndetse buri ruhande rukagira icyo rwigira ku rundi.

Kagame Ishimwe Dieudonne, Uyobora Rwanda Inspiration Back Up ari nabo bakurikirana ibikorwa bya Nyampinga w’u Rwanda yemeje Iradukunda Liliane azajya muri Amerika kwifatanya n’abagande kandi ko bifite aho bihuriye n’intego za Nyampinga w’u Rwanda.

 Yagize ati “ intego za Nyampinga w’u Rwanda harimo no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco no guhagararira igihugu. Byaradushimishije kuzaba muri iki gikorwa biri mu murongo w’ibyo twiyemeje no kuduha amahirwe yo guhagararira igihugu cyacu mu bikorwa bitandukanye.”

 Uru rugendo Miss Iradukunda Liliane azakorera muri Amerika ni rumwe zindi azagirira mu mahanga  harimo mo Bushinwa ahazabera irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World 2018) no Budage.

Kuri ubu yerekeje mu Karere ka Rusizi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho biteganyijwe ko azasura abaturage bo ku kirwa cya Nkombo akanaganiriza urubyiruko ruhatuye. Ni rwo ruzinduko akoreye hanze ya Kigali kuva yatorwa muri Gashyantare.

05/May/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content