Uburwayi bwatumye Fabiola uri mu bakomeye muri sinema yitarura umujyi wa Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uburwayi bwatumye Fabiola uri mu bakomeye muri sinema yitarura umujyi wa Kigali

Uburwayi bwatumye Fabiola uri mu bakomeye muri sinema yitarura umujyi wa Kigali

Mukasekuru Hadidja uzwi nka Fabiola uri mu bagore bakomeye bakora umwuga wa sinema mu Rwanda yafashwe n’uburwayi bwo mu nda bwanatumye ajya kwivuriza mu Ntara y'Uburasirazuba mu bavuzi gakondo.

Mukasekuru Hadidja  yamenyekanye muri filime yitwa ‘Amarira y’Urukundo’ ayo yakinnye yitwa Fabiola. Ni umwe mu bagore bakora umwuga wa sinema bakundwa na benshi kubera ubuhanga bwe n’uko yitwara imbere ya camera.

Ubu amakuru agera kuri Eachamps yemeza ko arwaye bikomeye ndetse akaba ari kubarizwa mu Ntara y’Uburasirazuba aho yagiye mu muryango we kwitabwaho kugira ngo barebe ngo yagarura agatege. Ubu burwayi amaranye ibyumweru bibiri birenga, ni ubwo mu nda.

Eachamps yagerageje kuvugana na we yemeza ko arwaye ku buryo atabasha kuvuga umwanya munini, gusa yemeza ko yagiye gushaka imiti itari iya kizungu ngo arebe ko wenda yatora agatege.

Yavuze ko mu gihe azaba yakize azahita agaruka mu mujyi wa Kigali aho asanzwe abarizwa anakorera akazi ke ka buri munsi.

05/May/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Emmanuel Manirafasha
Yoo Ihangane Cyane Kandi Uzakira Turagukunda Cyane Inyamasheke Mukirambo Tugiye Kugusengera Urakira Mw'izina Rya Yesu
umumararungu jack
Cha ndagukundacyanepe!! hano nyagatare turakwemera. komeza kwihangana inywe!!!
رقم صيانة ايديال زانوسي الخ
بعد تحديد النقطة المسؤولة عن تشغيل الطرد يمكن استنتاج النقطة الخاصة بتشغيل الصمام وهي يجب ان تكون مفصولة اثناء توصيل نقطة الطرد او العصر وفي باقي البرامج يمكن ان تكون في وضع توصيل رقم صيانة ايديال زانوسي الخط الساخن والنقطة المناسبة وليس معنى ان تلك النقطة موصله فترات طويلة ان الغسالة تسحب الماء طوال تلك الفترات ولكن اذا بدأت الغسالة عملها من اي تكة من تلك التكات ستسحب الماء حتى يتغير يتغير وضع البرشر فيتوقف دخول الماء ولن تسحب الماء مرة رقم صيانة ايديال زانوسي الخط الساخن اخرى الا اذ انخفض منسوب الماء عن المستوى المحدد للبرشر لاي سبب فمثلا اذا
Sponsored Content
Loading...