Karongi : abarenga 12 bagwiriwe n’inkangu zatenguye imisozi bahasiga ubuzima | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Karongi : abarenga 12 bagwiriwe n’inkangu zatenguye imisozi bahasiga ubuzima

Karongi : abarenga 12 bagwiriwe n’inkangu zatenguye imisozi bahasiga ubuzima

Mu karere ka Karongi kimwe no mu bindi bice by’igihugu haguye imvura nyinshi mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 7 gicurasi 2018 ihitana ubuzima bwa bamwe inasenya ibikorwa remezo nk’amazu , imihanda n’ibindi.

Ibi biza byahitanye ubuzima bw’abarenga 12 mu karere ka karongi by’umwihariko byibasiye Umurenge wa Rwankuba , abahitanywe nabyo bagwiriwe n’inkangu zatenguye imisozi.

Kuzabaganwa Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, yatangarije RBA ko iyi mvura yatangiye kugwa ahagana saa munani z’ijoro igateza inkangu zahitanye ubuzima bw’abantu.

Yagize ati ‘‘Muri rusange ni ahantu hari umusozi wamanutse ukajya umanura ubutaka bukagwira inzu zirimo abantu bagahita bitaba Imana. Byabaye mu tugari dutandukanye ntabwo ari ahantu hamwe.’’

Usibye ubuzima bw’abantu hamaze kubarurwa inzu zirenga 22 nazo zasenywe n’iyi nkangu , mu gihe iri barura rigikomeje umubare w’abahitanywe n’iyi nkangu n’ibyi yasenye bishobora kwiyongera.

Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda (Midimar), iheruka kugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza ku wa 30 Mata 2018, mu gihugu hose abantu 116 bahitanywe n’ibiza, 207 barakomereka. Inzu 4130 zarangiritse, izigera ku 1201 zisenyuka burundu, amatungo 705 arapfa n’ibiraro 33 birasenyuka. Mu bindi bikorwa byangijwe n’ibiza birimo imihanda 12 yangiritse n’insengero zirindwi zasenyutse.

 

Tags

07/May/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content