Haruna Niyonzima mu byishimo by’uko yaba agiye gukora ibyo yahoze yifuza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Haruna Niyonzima mu byishimo by’uko yaba agiye gukora ibyo yahoze yifuza

Haruna Niyonzima mu byishimo by’uko yaba agiye gukora ibyo yahoze yifuza

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Simba SC aravuga ko azashimishwa cyane no kubona atwaye igikombe icya shampiyona y’igihugu cya Tanzinia ishuro 2 zikurikiranya mu makipe 2 atandukanye ni mu gihe basigaje imikino 3 basabwa amanota 3 gusa ngo bakegukane.

Niyonzuma Haruna akaba yarinjiye muri iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018 aho yaje guhura n'ikibazo cy’imvune nyuma yo gukinira iyi kipe imikino mike ibanza ya shampiyona ubu akaba ari bwo arimo agaruka avuye  mu mvune ndetse akaba yaranatangiye gukina.

Uyu mugabo wegukanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize w’imikino ari kumwe na Yanga Africans, aganira na Global Publishers yavuze ko yishimiye kuba ari mu nzira yo kuba yakora ibintu yahoze yifuza kuva kera ari byo gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya mu makipe atandukanye.

Yagize ati”Nkuko nabivuze mu minsi yashize Simba nta mukino n’umwe tugomba gutakaza mu mikino yacu, turarwana kugeza tubonye amanota 3 kuri buri mukino dukinnye, tuzamanuka turirimba nitumara kubona ko igikombe twagitwaye.”

“Ku ruhande rwanjye ninkora ako gahigo nzumva mfite ibyishimo byinshi kuko nabyifuje kuva kera. Navuga ko bizaba ari byiza cyane ku ruhande rwa njye.”

Kugeza uyu munsi ikipe ya Simba imaze gukina imikino 27 mu mikino 30 ikaba isigaje imikino 3 gusa aho iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 65 iyi kipe ikaba isabwa gutsinda umukino ukurikiyeho izakina na Singida United ya Danny usengimana na Rusheshangoga Michael tariki ya 13 Gicurasi 2018 igahita itwara igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka.

Impamvu yahita itwara iki gikombe n'uko iwutsinze yahita igira amanota 68 kandi ikipe ya 2 ni Azam FC ifite 49 na yo isigaje imikino 3 iyitsinze yose yahita igira amanota 58 urumva ko itatwara igikombe. Ikipe ya 3 ni yanga Africans ifite amanota 48 isigaje imikino 6 bivuze ko itsinze imikino ya yo yose yahita igira amanota 66 kandi Simba SC yo izaba ifite 68.

Haruna Niyonzima urimo ushaka gutwara ibikombe bibiri byikurikiranyije mu makipe y’amakeba, yinjyiye muri Tanzania mu mwaka wa 2011 mu ikipe ya Yanga Africans aho yayifashije kwegukana ibikombe bya shampiyona bigera kuri 4 harimo n’icy’umwaka ushize, aramutse atwaye iki cyaba ari igikombe cye cya 5 cya shampiyona yaTanzania mu myaka igera ku 8 amazeyo.

07/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content