Abahanzi bagaragaye nk’abazamutse bwangu mu muziki nyamara barabanje guteseka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahanzi bagaragaye nk’abazamutse bwangu mu muziki nyamara barabanje guteseka

Abahanzi bagaragaye nk’abazamutse bwangu mu muziki nyamara barabanje guteseka

Mu muziki ushobora kubona umuhanzi agezweho ukagira ngo ni uwa none nyamara benshi baba baranyuze mu buzima bufite icyanga kiruta umuravumba abandi bagahezwa mu gihe bagitangira kwiyumvamo impano.

Burya umuziki ugira ayawo! Bamwe babona abahanzi bakomeye bakagira ngo bazamutse akayira kagana mu bushorishori bwo kumenyekana mu buryo buboroheye nyamara siko biba biri.

Hari bamwe bakora umuziki, bagatakataza amafaranga bakagera aho bakikubura bagashaka ibindi bakora.

Abandi barahanyanyaza bakarwana inkundura mpaka bageze ku ndoto bahoranye kuva kera n’ubwo ibi bitagerwaho na buri wese.

Bamwe barahirwa abandi bagasharirirwa! Eachamps yagerageje gukora urutonde rw’abahanzi bameze neza uyu munsi abantu benshi baziko bamenyekanye mu buryo butabagoye nyamara barabanje kunyura mu nzira igoranye.

1. Israel Mbonyi

Amazina ye ni Mbonyicyambu Israel ariko nk’abandi bahanzi bose yashatse agatazirano kazatuma abantu bafata izina rye bitabagoye. Azwi cyane mu ndirimbo zihembura ubugingo bwa benshi bakunda ibihangano byo kuramya Imana.

Uyu yamenyekanye muri 2015 ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yasamiwe hejuru indirimbo ze zigakundwa guhera ku ya mbere kugera kuya nyuma, anahabwa ibihembo bikomeye mu Rwanda ari nako byatumye atumirwa ahantu hatandukanye.

Nyamara si yari mushya mu muziki, yabanje kubaho ari umucuranzi akenshi ntahabwe umwanya wo kuririmba mu rusengero aho yabarizwaga ndetse hari igihe yigeze kwishyura ibihumbi 50 ngo akorerwe indirimbo aramburwa gusa akomeza guhatiriza mpaka impano ye imenyekanye.

Kujya muri studio byabanje kumugora kuko nta mafaranga ahagije yari afite mu 2012 aho yigaga mu Buhinde nibwo yahuye n’uwitwa Higiro batangira gufatikanya bagakora indirimbo bakoresheje ibikoresho bike by’aho basengeraga. Ubu Mbonyi na we azi gutunganya indirimbo iyo bibaye ngombwa arabyikorera.

2. Yvan Buravan

Burabyo Dushime Yvan [Buravan] ni umwe mu bahanzi bazanye imbaduko mu muziki wa RnB kuva mu 2016 . Yabanje kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru akiga mu mashuri yisumbuye.

Afite imyaka 14 nibwo yatangiye kubona ko umuziki ushobora kuvamo ikintu igihe yitabiraga irushanwa rya Rwandatel ryazengurukaga mu gihugu cyose akegukana miliyoni irenga y’amanyarwanda.

Yakuze ari umuririmbyi mu makorali atandukanye kuva yiga mu mashuri yisumbuye, yaje kwerekeza mu itsinda ryitwa Kingdom of God ririmba umuziki wo kuramya Imana.

Mu 2015 yashyize hanze indirimbo yise ‘Majunda’ bibanza kwanga ndetse ntiyamenyekana cyane, indirimbo z’uyu muhanzi zamenyekanye guhera mu 2016 ubwo yinjiraga mu nzu ifasha abahanzi ya New Level. Na n’uyu munsi akaba ariho abarizwa.

3. Marina

Uyu na we ni umwe mu bahanzi bamaze igihe gito batangiye kumenyekana mu Rwanda, Uwase Ingabire Marina ubu ari mu bakobwa bari kotsa igitutu abamaze kubaka izina mu Rwanda.

Ni umwe mu banyempano bari barazahaye, nta cyizere cyo gukora umuziki yari afite kubera ubushobozi buke, gusa yari asanzwe azi kuririmba ndetse yananyuze mu makorali atandukanye.

Gutangira umuziki we byabaye nka tombola, yigeze kumva ikiganiro Uncle Austin yari ari gukora kuri radio asaba abantu kuririmba utsinze agahembwa na we ahamagara yikinira ijwi rye abantu bararikunda ndetse birangira atangiye gufashwa na Uncle Austin waje kumukorera indirimbo ye ya mbere. Ubu akorana na The Mane.

4.Christopher

Muneza Christophe ari mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda banafite umubare munini w’abakunzi biganjemo abakobwa. Mu njyana ya RnB aririmba, benshi bamukundira ijwi rye rihebuje.

Uyu na we iyo atagira Kina Music impano ntiyari gupfa kujya hanze, benshi bazi ko kumenyekana byapfuye kwizana nyamara yabanje kujya mu irushanwa rya Kina Music agira amahirwe aratsinda atangira kuba icyamamare atyo.

5.Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce [Melodie] ni umwe mu bahanzi b’abahanga muri RnB. Yinjiye mu muziki mu 2008, icyo  gihe yabyinjijwemo n’ibibazo ashakisha uko yabona amaramuko kubera ko se yari amaze gupfa. Yatangiye yiga ibyo gutunganya indirimbo muri studio yari iya  Amag The Black yitwa Black Gang Studio yakoreraga I Masaka, ariko kenshi yarahezwaga kuko hari abandi bagenewe kwiga barimo uwitwaga Jimmy na Piano bafashwaga na Junior Multi-System ndetse mu gihe cyo kwiga yarasohorwaga.

Aba bose biganaga na Melodie baje kuva muri iyi studio aba ari we uhasigara na we hashize igihe arahirukanwa, ajya gukorera mu kandi gasitidiyo kabaga I Masaka ahava yirukanwe naho, yerekeza I Rwamagana mu yindi yitwaga Emeza nayo yaje kwirukanwamo akagaruka I Kigali.

Muri 2011 agaruka I Kigali yahise ahabwa akazi n’uwakoraga muri studio ya Amag, Mu 2012 yegera  Fazzo atangira kumwigisha ariko amusabako azajya aririmba kugira ngo bigire ku ndirimbo ze kuko n’ubundi yari asanzwe atanga ‘melodie’ muri studio zitandukanye, yaje  kumugira inama yo kuririmba undi akangira ariko birangira akoze iyitwa ‘Telefoni’ yaje gukundwa igacurangwa ku maradiyo nta kiguzi yatanze abonako mu muziki bishobora kumukundira awutangira atyo.

Uyu muhanzi wagiye ahura n’uruhuri rw’ibibazo mu 2012  yapfushije nyina ibintu bisubira I rudubi ariko arahanyanyaza. Mu 2013 yahise yinjira muri super level ariko hashize igihe gito  aza kuyivamo kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe n'ubuyobozi bwayo. Ubu ni umwe mu bahanzi bahagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda.

6.Charly na  Nina

Iri tsinda rigizwe na Charlotte Rulinda na Muhoza Fatma Nina , Aba bakobwa batangiye bafasha abandi bahanzi kuririmba , Charly we yaririmbaga no mu mahoteli by’umwihariko ari umuhanzi ku giti cye.

Bafashaga abandi bahanzi kuririmba (backup) mu gihe cy'imyaka igera kuri ine mu 2014 baza gufata umwanzuro wo gukora itsinda ndetse biba amahire bahura na Muyoboke Alex waje kubafasha kugeza mu 2018.

Aba bakobwa ushobora kumva ibihangano byabo bicurangwa ndetse no muri iyi minsi bameze neza ariko inzira yabo yabanje kugorana.

7.Yverry

Rugamba Yves [Yverry] na we ari mu bagezweho muri iki gihe. Uyu ariko yatangiye umuziki kuva kera nko mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Atari wowe’, ‘Uramfite’ ariko bikagenda bisa nk’ibyanga.

Yaje kujya kwiga umuziki mu ishuri ryahoze ku Nyundo mu 2017 akora indirimbo yise ‘Nk’uko njya mbirota’ ihita imutumbagiza, ubu ari mu bahagaze neza n’ubwo gufatisha byabanje kugorana.

8. Teta Diana

Teta Diana na we ni umwe mu bahanzi bashobora kugaragara nk’abazamutse byihuse ariko siko biri, yabanje kujya aririmba mu bukwe cyane ko n’ubundi ari umwe mu bahanzi bakunze gukora indirimbo ziganjemo umudiho wa Kinyarwanda.

Kumenyekana kwe byaturutse ku ndirimbo ya Dj Zizou  yakoranye na Jay Polly n’abandi bahanzi bakomeye  mu 2013  bise ‘Fata fata’, nyuma y’igihe kinini yari amaze atazwi imubera ikiraro cyo kugira izina rikomeye kugeza n’uyu munsi.

07/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
ohh cheri
Israel!!!!!!!!!!!!!!!!!! ni wowe nta wundi...nkuri inyuma njye nincuti n'umuryango wanjye....
mija
nanjye ndaje muminsi mike
Elissa powerman
abo bahanzi rwose nanjye barantunguye,gs mbahaye courage yo gukomeza kumuziki wabo!
char
icya mbere nukudacika intege
IRADUKUNDA
MARINA ARARENZ
nzisabira steve
n'abasigaye inyuma babigireko,kuko ndumva aba baririmvyi kumenyekana kwabo ntivyizanye barabikoreye.
An
ndumva ari ba mutokambari
Sponsored Content