Kuva i Gahini kugera i Kigali! Urugendo rwa Anitha Pendo umwe mu bagore bafite impano nyinshi mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Kuva i Gahini kugera i Kigali! Urugendo rwa Anitha Pendo umwe mu bagore bafite impano nyinshi mu Rwanda

Kuva i Gahini kugera i Kigali! Urugendo rwa Anitha Pendo umwe mu bagore bafite impano nyinshi mu Rwanda

Anita Pendo ni umwe mu bagore bamaze kwamamara cyane mu Rwanda, biturutse ku mpano zitandukanye afite harimo kubyina, kuyobora ibirori bitandukanye n'itangazamakuru yamenyekanyemo cyane.

Nta mwuga udasaba ubumenyi bwo mu ishuri ndetse buri wese iyo agiye gusaba akazi yitwaza ibyangombwa bigaragaza ibyo yize n’ingano y’amashuri afite.

Mu itangazamakuru ho hiyongeraho impano, ndetse hari igihe umuntu aryiga ariko bikanga kubera ko ari umwuga usaba kuba ukuri mu maraso kandi uwumva neza.

Anitha Pendo ni umwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda, akundwa na benshi ndetse umuntu avuze ko ari mu bayoboye ntabwo yaba yibeshye. Aka kazi agakomatanya no kuba umushyushyarugamba (MC) , Umubyinnyi muri Mashirika ndetse no kuvanga imiziki (Deejay).

Ubu ni Umunyamakuru mu by’imyidagaduro w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Amaze imyaka irenga icumi muri uyu mwuga. Mu kiganiro na Eachamps yatangaje uko yinjiye mu myuga myinshi itandukanye akora.

Uko yinjiye mu byo kuba MC

Anita Pendo avuga yarangije amashuri  yisumbuye aho yigaga Ubumenya Muntu (Sciences Humaines) i Gahini mu Karere ka Kayonza, ashaka akazi yakora arakabura, ahitamo kwinjira mu byo gushaka amasoko (marketing) mu mujyi  wa Kigali.

Muri 2006 yabonye afite akazi ko kwamamaza ibirungo, akora ku modoka yabitwaraga ahantu hatandukanye. Nyuma aza gutangira akazi ko kuyobora ibirori muri MTN Tuwukate agenda yamamara atyo. Aza no  guhura na Mc Tino ari na we wagiye amufasha.

Yabaye Umunyamakuru mu buryo bumutunguye

Mu mabyiruka ya Anitha Pendo yakuze akunda itangazamakuru ariko agira imbogamizi zo kubura  aho yiga ibijyanye naryo mu mashuri yisumbuye.

Yagize ati”Nakuze nkunda itangazamakuru cyane ndetse numvaga nziga indimi, ariko nta bigo byigisha iri shami byari biri hafi y’iwacu i Gahini nsanga byagorana birangira nize sciences humaines. Nakundaga itangazamakuru ndetse numvaga nzaba umunyamakuru kuri televiziyo nkora ibiganiro.”

Mu 2007 yagiye gusura MC Tino aho yakoraga kuri Radio Flash, umuyobozi waho aramushima kubera ukuntu yabonaga ashize amanga, atangira yimenyereza akora ikiganiro cyo ku cyumweru kitwaga isanzure.

Yagize ati”Nari nziranye na MC Tino, umunsi umwe njya kumusura kuri Radio flash, umuyobozi arebye ukuntu nari nshize amanga amubwira ko yanzana ngatangira kwimenyereza ntangira nkora ikiganiro cyitwaga isanzure cyacagaho ku cyumweru, itangazamakuru ndizamo gutyo.”

Yabaye umu-dj ashaka kwerekana ko nta kintu umutegarugori atabasha

Anitha Pendo afite impano nyinshi! Ni umukinnyi w’amakinamico muri Mashirika akaba n'umubyinnyi. Ni n’umu-Dj mu tubyiniro dutandukanye two mu Mujyi wa  Kigali. Uyu mwuga avuga ko yawinjiyemo mu rwego rwo kerekana ko mu Rwanda naho hari ab’igitsinagore bawushobora ndetse yaranabihuguriwe.

Yagize ati”Kugira ngo ntangire uyu mwuga, narabikundaga, ndicara ndavuga nti’Sindabona umukobwa n’umwe mu Rwanda ukora umwuga wo kuvanga imiziki. Mbikora ari ukurwanira ishyaka abakobwa, hari haje umukobwa wavuye muri Kenya ari Dj, murebye ndavuga nti ‘ni gute Flida ashobora gukora uyu mwuga njyewe bikananira’ ndavuga nti ‘no’ gufata mixer ukazamura no  gutoranya indirimbo nsanga byose bitananira, mpita mfata amafaranga njya kwiga muri Kenya, mbitangira ntyo.”

Intumbero ya Anitha mu itangazamakuru

Muri iki  kiganiro na Eachamps, Anitha Pendo yavuze ko  ashaka kuba Umunyamakuru mpuzamahanga kuko mu buzima bwa muntu habaho guhora yiga. Ubu ari no kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Mount Kenya ibijyanye n’itangazamakuru mu mwaka wa nyuma.

Yagize ati”Nemera ko umuntu ahora yiga, kuko hari n’abandi mba mbona no mu bindi bihugu bandenze, nshaka kuba Anitha uzagera kure ndetse no ku rwego mpuzamahanga nkaba umunyamakuru wahagararira u Rwanda.”

Ikindi Anitha yari afite mu ntumbero ye ni ukuba hari abantu bamwigiraho kandi akaba yishimira kuba yarakigezeho mu myaka yose amaze mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda.

Inama Anitha agira abashaka gukomera mu mwuga w’itangazamakuru

Anitha Pendo avuga ko ikintu cya mbere gituma umuntu akomera mu mwuga we ari ukubanza kumenya aho ufite imbaraga nyinshi ukamenya aho ukomeye, ikindi yavuze ni ukugira ikinyabupfura kuko ntacyo ufite ntaho wagera. Yemeza ko no gukora cyane ari kimwe mu bituma umuntu aba umunyamwuga.

Yagize ati” inama nagira abashaka gukomera mu mwuga w’itangazamakuru ko ari nyinshi ra ? ikintu cya mbere ni ukugira intumbero, Numara kubona ko hari ikintu ushoboye ukigire nyambere, urabanza ukishaka ukamenya aho ufite intege nyinshi warangiza ugatangira gukora icyo kintu. Icya kabiri niyo waba uri icyamamare udafite ikinyabupfura ntaho wagera, ushobora guca abantu mu rihumye ukamamara ariko udafite ikinyabupfura ariko urongera uhananuka, uburere bugira umumaro, icya gatatu ni ugukora cyane, ushobora kuvuga ngo’ndi umukobwa bazambabarira ariko Isi yarahindutse nshuti yanjye’ ubu ibintu byose uzageraho bigusaba kuba wabiharaniye.”

Ubusanzwe Anitha Pendo avuka i Gahini mu karere ka Kayonza mu ntara y’uburasizuba, ubu atuye mu mujyi wa Kigali akaba ari n’aho akorera umwuga w’itangazamakuru. Aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu umwana yabyaranye na Ndanda Alphonse.

    Anitha Pendo akunzwe cyane mu itangazamakuru ariko afite izindi mpano zindi 

08/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Nsabimana evariste
Pendo ndamwera byakarusho kuba ari uwi gahini iwacu amahirwe masa kuriwe
Sponsored Content