Izina ryanjye rimaze kugira aho rigera muri Kenya na Uganda -Arthur Nkusi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Izina ryanjye rimaze kugira aho rigera muri Kenya na Uganda -Arthur Nkusi

Izina ryanjye rimaze kugira aho rigera muri Kenya na Uganda -Arthur Nkusi

Umunyarwenya Nkusi Arthur (Rutura) avuga ko izina rye rimaze kumenyekana mu bihugu bitandukanye nka Kenya na Uganda, ari nayo mpamvu akunze gutumirwa mu bitaramo byabo bitandukanye.

Nkusi Arthur ni umwe mu banyarwenya bamaze kuba izina mu Rwanda ndetse hari abemeza ko ari nomero ya mbere mu kugorora imbavu z’abanyarwanda, dore ko ibitaramo ategura biri mu byitabirwa n’abantu benshi.

Uyu musore kandi akunze gukorera ibitaramo bitandukanye mu bihugu byo mu karere nka Uganda na Kenya.

Mu kwezi k’Ukuboza 2017 yitabiriye igitaramo cyiswe Laugh Festival cyabereye muri Kenya. Aherutse no muri Uganda mu kindi cyitwa Comedy Store gitegurwa n’umunyarwenya waho ukomeye witwa Alex Muhangi.

Kuri ubu kandi yatumiwe mu gitaramo cyitwa East Africa Comedy kizabera muri Kenya, akaba azahahurira n’abanyarwenya bakomeye barimo Anne Kansiime wo muri Uganda, Eric Omondi wo muri Kenya, Chipukeezy n’aabndi batandukanye. Kizaba kuwa 09 Kamena 2018.

Mu Kiganiro yagiranye na Eachamps Arthur Nkusi yadutangarije ko kuba akunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye mu bindi bihugu biterwa n’izina rye amaze kubaka.

Yagize ati “ abanyarwenya b’abanyamahanga bamaze kwizera ko ushobora gutumira umunyarwenya wo mu Rwanda akaba yabinjiriza amafaranga, kuko inshuro nyinshi maze kujyayo, nagiye nsa n’aho izina ryanjye rizwi ukuntu, kuba bampamagara ni uko baziko izina ryanjye rimaze kugira aho rigera muri Kenya, cyangwa se Uganda n’ahandi.”

Akomeza avuga ko kuba atumirwa mu bitaramo byo hanze y’u Rwanda bifitiye akamaro abakora umwuga wo gusetsa bose kuko  bituma igihugu kimenyekana.

Yagize ati “ iyo ugiyeyo ukaba icyamamare, bahita bibaza ahantu uturutse, bakibaza abandi babayo bameze gute, ibintu nk’ibyo.”

N’ubwo Arthur yatandukanye na bagenzi bakoranaga mu itsinda rya Comedy Knights, avuga ko nta kibazo bafitanye uretse ko batagikorana cyane bitewe na gahunda zabo zitandukanye dore ko we aba ahugiye cyane muri kompanyi ya Arthur Nation ikora ibindi bikorwa bitandukanye.

Arthur Nkusi ari mu banyarwenya bazataramira muri Kenya 

09/May/ 2018,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...