Intego ya Diplomat ugiye kuminuza mu bijyanye na dipolomasi n'ububanyi n'amahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Intego ya Diplomat ugiye kuminuza mu bijyanye na dipolomasi n'ububanyi n'amahanga

Intego ya Diplomat ugiye kuminuza mu bijyanye na dipolomasi n'ububanyi n'amahanga

Umuhanzi umenyerewe mu njyana Rap Diplomat Nuru Fasasi aratangaza ko akataje mu kwiga amasomo ajyanye n’imiyoborere na politiki ariko ko nta nyota afite yo gushaka umwanya uwo ari wo wose mu buyobozi, ahubwo ko azatanga umusanzu we abinyujije mu ndirimbo ze.

Diplomat ni umwe mu bahanzi batumye injyana ya Rap yitirirwaga ibirara itegwa amatwi muri sosiyete nyarwanda biturutse ku butumwa bwihariye yari azanye mu myaka ya 2009.

Yamenyekanye mu zitandukanye ndirimbo zibanda kuri politiki nk’Umucakara w’Ibihe, Diplomatie, Inzu y’Ibitabo, Kure y’Imbibi, Ikaramu n’izindi zitandukanye, zanatumye abasha guhura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame imbonankubone.

Abenshi mu bumvaga ibihangano by’uyu musore bataramubona, bakekaga ko yaba ari umugabo w’igikwerere w’inzobere mu bya politiki. N’ubwo yakomeje gutanga ubutumwa bitandukanye bugaruka ku mateka na politiki, Diplomat ntiyigeze ashaka kwinjira muri politiki ngo abikure mu ngazo abishyire mu bikorwa.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Diplomate yadutangarije ko  arangije kwiga ibijyanye n’imiyoborere (Social Administartion) muri kaminuza ya Mount Kenya ndetse ko afite umugambi wo guhita akomeza mu kiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga na dipolomasi (International Relations and Diplomatic Studies).

Ukurikije uko uyu mugabo akomeje kongera ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere na politiki, watekereza ko byanze bikunze ari guhanira kwicara muri imwe mu myanya y’ubuyobozi ikomeye mu Rwanda, ariko ngo ntabwo abiteganya, ahubwo azakomeza gutanga umusanzu we abinyujije mu bihangano bye.

Yagize ati “ ntabwo ndi umuhanzi uhanze amaso ibijyanye na politiki, ubuyobozi n’imiyoborere. Ndi umuhanzi, ndi umwigisha, ndi umwarimu, ndi umuganga, nicyo umuhanzi abereyeho. Icyo ngamije ni ukwagura ubwonko n’imitekerereze y’abazayobora ejo, kuruta uko nayobora, nicyo kintu mpa umwanya kuruta uko najya muri rwa ruhande rw’abantu baba bari aho bahanganye, bafite inda nini yo kurwanira ubutegetsi, uyu aveho ngeho...”

Kuba abahanzi batandukanye bo mu karere u Rwanda rurimo, bagaragara muri politiki z’ibihugu byabo, ariko mu Rwanda bikaba bitahaba, Diplomat avuga no mu Rwanda biri mu nzira nziza dore ko hari bamwe mu bahanzi batangiye gutangaza ko baziyamamariza mu myanya itandukanye.

Yagize ati “hari aho ngenda numva bitanga icyizere hamwe na hamwe, ngenda numva abahanzi bamwe na bamwe bafite izo nzozi, urumva ko biri aha hafi. Ariko njyewe ntwabo ndi muri abo.”

Diplomate afite indirimbo nshya yise Karibu sana, yakoranye The Ben, indirimbo avuga ko yayikoze agaragaza ko yongeye kugaruka mu muziki nyuma y’igihe ataboneka neza.

Muri uyu mwaka wa 2018 avuga ko agarukanye imbaraga, dore ko ubwo twavuganaga yari ari gufata amashusho y’indi ndirimbo itarasohoka, akaba afite n’ibindi bihangano bitandukanye.

Tags

09/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...