Cassandra wiyise 'Miss Confidence' yihaye igihe ntarengwa ngo abe yamamaye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Cassandra wiyise 'Miss Confidence' yihaye igihe ntarengwa ngo abe yamamaye

Cassandra wiyise 'Miss Confidence' yihaye igihe ntarengwa ngo abe yamamaye

Umuhanzikazi uri kuzamuka Cassandra aratangaza ko yifitiye ikizere cyinshi ku buryo mu myaka itatu iri imbere azaba ari umwe mu bakobwa bakomeye mu muziki wo mu Rwanda.

Cassandra ni umwe mu bahanzikazi bari kugaragaza imbara nyinshi mu muziki. Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 3 harimo iyitwa We Do It nshya.

Uyu mukobwa wiyise Miss Confidence yabwiye Eachamps ko ahorana icyizere cyinshi ku buryo mu myaka 3 iri imbere azaba ari mu bahanzikazi bahanzwe amaso mu Rwanda.

Abishingira ku kuba hari abantu benshi batangiye kunyurwa n’ibihangano bye ndetse bakanamutumira mu bitaramo bitandukanye. Yemeza ko abo mu muryango we bamushyigikiye cyane dore ko banamuherekeza aho aba yagiye.

Mu minsi mike iri imbere azashyira hanze indi ndirimbo yakoranye na Mukadaff umwe mu baraperi bakunzwe.

Arasaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi, bumva indirimbo ze, bazisaba mu bitangazamakuru ndetse bakanazisangiza abandi.

Tags

09/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Bucyana
Ngaho gerageza ubikore utiyambitse ubisa!!!! i bet ko bitashoboka mwumva ukwiyandagaza aribyo bibagira ibyamamare
Sponsored Content
Loading...