Mu by’ingenzi Djabel wujuje imyaka 20 adashobora kwibagirwa, harimo gusinzirira ku kibuga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu by’ingenzi Djabel wujuje imyaka 20 adashobora kwibagirwa, harimo gusinzirira ku kibuga

Mu by’ingenzi  Djabel wujuje imyaka 20 adashobora kwibagirwa, harimo gusinzirira ku kibuga

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2018  umukinnyi ukina aca ku mpande asatira mu ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Manishimwe Djabel arizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze ageze ku isi aho avuga ko ibintu adashobora kwibagirwa mu buzima bwe harimo urupfu rwa Katauti, umuntu wamuguriye godiyo bwa mbere n’uburyo yajyaga asinzirira ku kibuga.

Tariki ya 10 Gisurasi 1998 ni bwo Manishimwe Djabek yabonye izuba, avukira I Burasirazuba mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi.

Djabel ni mfura mu muryango w’abana 5 abahungu batatu n’abakobwa babiri ba Ngwabijabahizi Suleiman na Mukademokarasi Yasina.

Uyu munsi tariki ya 10 Gicurasi 2018 uyu musore akaba arimo kwizihiza imyaka 20 amaze ku isi. Mu kiganiro na Eachamps, avuga ko kugeza uyu munsi ko hari ibintu by’ingezi adoshobora kwibagirwa harimo umuntu wamuguriye godiyo bwa mbere.

Yagize ati”Bimwe mu bintu by’ingenzi kuri njye ni byinshi ariko hari ibisumba ibindi cyane ntakwibagirwa. Sinshobora kwibagirwa umuntu wanguriye godiyo bwa bwa mbere, yitwa Rutembya yari perezida wa centre y’i Gatsibo nakinagamo, ubu ibintu bijyanye n’umupira yabivuyemo.”

Manishimwe Djabel akomeza avuga ko atari ibi gusa ko ahubwo ngo iyo yibutse ukuntu yajyaga asinzirira ku kibuga akareba n'aho ageze uyu munsi yumva atararuhiye ubusa.

Yagize ati”Ikindi kintu ntakwibagirwa ni uburyo najyaga nzinduka cyane mu myitozo nkasanga ni njye njyenyine uhari, mu gihe n’abaga ntegereje abandi nahitaga nsinzirira ku kibuga na byo nta bwo nabyibagirwa.”

Djabel avuga ko ikindi kintu kuri we aha agaciro kidashobora kwibagirana ari urupfu rw’uwahoze ari umutoza we mu ikipe ya Rayon Sports, Ndikumana Hamadi Katauti witabye Imana tariki ya 15 Ugushyingo 2017.

Uyu musore wakuriye mu irerero ry’i gatsibo ahazwi nko kwa Ntirenganya, yatangiye kwigaragaza cyane muri 2013 ubwo yari agiye kwiga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu kigo cy’abapadiri giherereye i Rukara (Ecole Secondaire de Rukara), ari naho yagiriye amahirwe kuko yaje kubengukwa na SEC Academy nyuma y’umukino wa gishuti wari wahuje iki kigo na SEC maze we n’uwari kapiteni w’iki kigo Djafari(ubu akina muri Gicumbi) bahita baryerekezamo.

Muri 2014 uyu musore Djabel yahise ajya mu Isonga ahantu atagiriye ibihe byiza dore ko yaje gutandukana na yo mu mpera z’uyu mwaka akagenda yirukanywe akaba ari bwo yasihe yerekeza muri Rayon Sports kugeza n’uyu munsi akaba akiyirimo.

10/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...