Depite Mporanyi usanga Miss Rwanda yarabaye nk'ubucuruzi, yahaye umukoro Minisiteri y'Urubyiruko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Depite Mporanyi usanga Miss Rwanda yarabaye nk'ubucuruzi, yahaye umukoro Minisiteri y'Urubyiruko

Depite Mporanyi usanga  Miss Rwanda yarabaye nk'ubucuruzi, yahaye umukoro Minisiteri y'Urubyiruko

Depite Mporanyi Theobard yasabye Minisiteri y’Urubyiruko ko yakwinjira mu mitegurire y’igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda aho kukirekera abikorera bunguka ariko abahatanye ntibagire icyo babona.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa 09 Gicurasi 2018 ubwo Minisiteri y’Urubyiruko yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Ingengo y’Imari mu nteko ishinga Amategeko , hasuzumwa ibikorwa yakoze mu ngengo y’imari ya 2017/18 ndetse n’ibiteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.

Umwe mu bagize iyi komisyo, Depite Mporanyi Theobard yasabye Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi, ko bakwinjira mu mitegurire y’igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda, ngo kuko ababitegura baba bimirije imbere inyungu zabo.

Yagize ati  “Kiriya gikorwa kuki mutagitegura hakajyamo Leta kuko abantu batwereka ko ababitegura babibonamo amafaranga abandi bakaguma aho ngaho? Iyo ubirebye kiriya gikorwa cyo gutegura Miss, ubona ari ubucuruzi bugirira inyungu bariya babitegura kurusha abo bana, abenshi muri bo baba bavuga ngo uzatoranywa bazamuha buruse yo kwiga. Ariko nzi neza ko 80% birangirira aho, abakora ni ba bandi navuga batatu ba mbere.”

Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi, yavuze ko bagiye kuganira na Minisiteri y’Umuco na Siporo isanzwe ibifite mu nshingano, kugira ngo basuzume imiterere yabyo n’uburyo ibyo bibabzo byakemurwa.

Kuva muri 2014 igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda cyakuwe mu nzego za Leta gishyirwa mu maboko y’abikorera. Rwanda Inspiration Back Up yatsindiye isoko ku nshuro ya mbere, yongera gutsindira irindi naryo rizamara imyaka itatu.

Iki gikorwa giterwa inkunga 100%  n’abafatanyabikorwa batandukanye baba bagamije kwamamaza ibikorwa byabo, naho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ikaza igenzura niba koko igikorwa cyiba hakurikijwe amategeko.

Mu bitabira iri rushanwa uba yabaye nyampinga w’u Rwanda niwe ugenerwa umushahara wa buri kwezi ungana n’amafaranga ibihumbi 800, ahabwa imidoko nshya agendamo, amatike y’indege, imyambaro, amavuta n’ibindi bitandukanye mu gihe cy’umwaka.

Mu myaka yashize ubwo hatorwaga ibisonga bine, aba bahembwaga kuva ku mafaranga ibihumbi 500 kugera ku bihumbi 100, abandi bagatahira aho. Abategura iki gikorwa ntibatangaje igihembo cyahawe ibisonga by’umwaka ariko  n’ubundi nta mushahara babona.

Mu mwaka washize wa 2017 Mahatma Ghandi University yari yemereye abakobwa  15 bageze mu cyiciro cya nyuma ko bazigira ubuntu muri iyi kaminuza, ariko byaje kurangira batayizemo, kuko yafunzwe itaratangira.

Depite Mporanyi Theobard ngo Miss Rwanda isa n'ubucuruzi

10/May/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...