Rwatubyaye agiye gukura Bakame ku mwanya wa kapiteni wa Rayon Sports? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rwatubyaye agiye gukura Bakame ku mwanya wa kapiteni wa Rayon Sports?

Rwatubyaye agiye gukura Bakame ku mwanya wa kapiteni wa Rayon Sports?

Nyuma y’amezi agera kuri 13 ari mu mvune myugariro wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yagarutse mu kibuga ahita agirwa kapiteni w’iyi kipe ku mukino wa Mukura VS ibintu avuga ko byari mu rwego rwo kumuha ikaze kubera ko yari amaze igihe kinini ari mu mvune.

Tariki ya 22 Werurwe 2017 ni bwo Rwatubyaye Abdul yavunikiye ku mukino ikipe ya Rayon Sports yari yasuyemo Bugesera FC, yongeye gukina muri Gicurasi 2018.

Uyu musore uherutse kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports byavugwaga ko mu byo yumvikanye na n’iyi kipe ni uko agomba kuzahabwa igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga.

 Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2018 ubwo yari agarutse mu kibuga yahise agirwa kapiteni w’iyi kipe ku mukino wa Mukura maze abantu batangira gutekereza ko yaba yamaze kugirwa kapiteni w’iyi kipe.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Mukura 0-0, Rwatubyaye Abdul akaba yavuze ko ari icyubahiro bagenzi be bashatse kumuha a nta kindi kandi ko ari ibintu byamutunguye kuko atanabitekerezaga.

Yagize ati” Ni icyizere abayobozi, umutoza n’abakinnyi bangiriye mu rwego rwo kumpa ikaze kuko nari maze igihe ntakina, ni bintu byantunguye ntabwo nari byiteguye muri make ni byishimo kuri njyewe.”

Rwatubyaye Abdul  wigaruriye abakunzi ba ruhago muri CHAN 2016 avuga ko ubu ameze neza kandi ko yiteguye kongera gukinira ikipe y’igihugu.

10/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content