Imvo n'imvano y'amashusho y'ababyinnyi b'Urukerereza yavugishije benshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Imvo n'imvano y'amashusho y'ababyinnyi b'Urukerereza yavugishije benshi

Imvo n'imvano y'amashusho y'ababyinnyi b'Urukerereza yavugishije benshi

Semanza Jean Baptiste uhagarariye ababyinnyi bo mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza,  aratangaza ko amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyamba  bakoresha amagambo atamenyerewe byatewe n’ibyishimo by’igikombe cy’Isi bari bamaze kwegukana.

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2018, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hiriwe hacaracara amashusho y’itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, bari kubyinira mu gihugu cy’amahanga, banakikijwe n’abantu benshi b’uruhu rwera.

Icyatangaje abantu ni uburyo bamwe mu bateraga bakoreshaga amagambo atamenyerewe mu mbyino nyarwanda aho bahamagara intore mazina, bakazitegeka ibyo zikora hari n’uvuga mo ururimi rw’amahanga ati reba ‘publique’.

 Bamwe mu barebye aya mashusho babifashe ngo kwigiriza nkana ku batumva ururimi rw’ikinyarwanda, bakivugira ibyo bishakiye, ibintu bavuga ko bidakwiye kuranga abantu basohokeye igihugu.

Eachamps yashatse kumenya byinshi kuri aya mashusho, maze tuvugisha uhagarariye ababyinnyi b’urukerereza, akaba yari no muri abo babyinnyi, Semanza Jean Baptitse uzwi nka Jabar Star.

Semanza yatubwiye ko ariya mashusho yafashwe mu mwaka wa 2007 ubwo bari bitabiriye iserukiramuco ry’imbyino ku rwego rw’Isi ryabereye mu Butalayini.

Yakomeje avuga ko icyabateye gukoresha ayo magambo atamenyerewe mu mbyino, byatewe n’ibyishimo bari bafite nyuma yo gutwara igikombe cy’Isi mu mbyino, mu gihe ntawabahaga amahirwe ndetse hari benshi bakibona abanyarwanda mu ndorerwamo ya Jenoside.

Yagize ati “ byatewe n’ibyishimo bari bafite, kandi hariya narahegeze bakajya banyishimira cyane kubera imibyinire yanjye.  Biriya byose bavuga ni uburyo nakoreshaga iyo nabaga ndi gusohoka ndi njyenyine. Biriya byo guheza umwuka ni uburyo nabyinaga inda ikagenda, igafatana n’umugongo bigashimisha abantu bigatuma bibaza bati ‘bariya bantu ni bantu ki?’

Yunzemo ati “ biriya byose byari ibyishimo by’uko twari tumaze kwegukana igikombe bwa mbere kandi wibuke ko muri kiriya gihe twagiyeyo u Rwanda rutarisuganya neza, twagiye bakitwita abicanyi bakivuga ngo dore abanyarwanda ni abicanyi, noneho twebwe twagiye gufite gahunda yo gusibanganya iyo sura.”

Semanza yemera ko ariya magambo yavugwaga n’ababatereraga, bayavuze kubera ko abari bahari batumvaga ururimi rw’ ikinyirwanda.

Yagize ati “ nabyo birimo! Ntabwo bari bazi ibyo barimo kuvuga, kandi twari tumaze kubatsinda kandi batabikega, ubwo rero haba hari akantu keza waba uri no mu ngamba wabyibagiwe, babivuga mu buryo bwo kwivuga ku buryo ntawabyumva, keretse ari umunyarwanda uri aho, nta wundi wabyumva.”

Yasabye abanyarwanda kutabifata ukundi dore ko n’ubusanzwe ngo intore zishobora kuganira, ziri mu ngamba ariko ku buryo nta wundi muntu ushobora kubyumva.

10/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content