KPM izagaragaramo agashya uyu mwaka izatwara akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 120 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

KPM izagaragaramo agashya uyu mwaka izatwara akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 120

KPM izagaragaramo agashya uyu mwaka izatwara akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 120

Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru rya Marato y’Amahoro (Kigali Peace Marathon ‘KPM’) riteganyijwe mu mpera z’uku kwezi biteganyijwe ko rizatwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 120.

Iri rushanwa rikaba biteganyijwe ko rizaba tariki ya 20 Gicurasi 2018 aho biteganyijwe ko rizatabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 8 ni mu gihe iry’ubushize ryitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi 6.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gicurasi 2018, perezida w’ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri, Mubiligi Fidele yavuze ko iri siganwa ry’uyu mwaka hazaba harimo agashya kuko umwe mu banyarwanda uzitwara neza azahabwa moto gusa ngo ntibaramenya uzayegukana ibyo agomba kuzaba yujuje.

Yagize ati”Isiganwa ry’uyu mwaka hazaba harimo agashya, nk’uko mubibona ni moto ndetse izanatangwa na Rwanda Motocycle Campanay, izegukanwa n’umunyarwanda gusa nta bwo turemeza ngo uzayegukana ni ki azaba yujuje, azaba yitwaye ate, gusa moto yo irahari kandi izegukanwa n’umunyarwanda.”

Yakomeje avuga ko iri siganwa rizatwara amafaranga menshi cyane aho rizatwara asaga gato amafara y’u Rwanda miliyoni 120.

Yagize ati”Ngira ngo ni rushanwa rizatwara amfaranga menshi kuko rizasaba ni bintu byinshi cyane, rizatwara amafaranga asaga gato miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Abakinnyi b’abanyarwanda bari bamenyerewe muri iri siganwa nka Magare na Nyirarukundo Salome ntibazakina iri siganwa bitewe n’ibibazo by’uburwayi.

Gahunda uko iteteye

Tariki ya 11 haraba isiganwa rya Night Run iri riba ni njoro aho rizatangira saa 19:00’ hakaba hari bukoreshwe imihanda ya Convention Center na Kigali Height ku ntera y’ibirometero 5 na metero 400.

Traiki ya 19 Gicurasi hazaba ikitwa Peace Torch ‘urumuri rw’amahoro’ ruzacanirwa ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyanza maze igikorwa cyajyaga kiba cyo kuruhererekanya kugeza abantu bageze kuri Stade Amahoro ntakizabaho bitewe no kwirinda gufunga umuhanda ahubwo kizaba abantu bageze kuri Stade Amahoro.

Bukeye bwa ho ni bwo isiganwa nyirizina rizaba aho rizabanzirizwa na Run for Peace aho abantu baba biruka ariko badasiganwa aho iri siganwa rizatangira saa 8:00’ maze bakore ibirometero 10.

Mbere ya ho gato saa 7:30’ hazaba hatangiye igice cya Marato ‘Half marathon’ aho bazasiganwa ibirometero 21 na metero 98. Uzegukana iki gice azahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri abone 800.000frw, uwa gatatu abone 700.000 frw, uwa kane abone 500.000frw, uwa gatanu 350.000frw na ho uwa gatandatu 300.000frw. Ibihembo bizatangwa mu cyiciro cy’abagabo n’abagore.

Saa 7:45’ nibwo Marato nyiriziana izatangira ‘Full Marathon’ aho abazasiganwa bazakora 42.98KM uwa mbere uzahembwa  miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri 1.600.000 Frw, uwa gatatu 1.400.000frw, uwa kane 1.200.000frw, uwa gatanu 1.000.000frw na ho uwa gatandatu abone 800.000frw. aha naho ibihembo bizajya bitangwa mu cyiciro cy’abagabo n’abagore.

Tags

11/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...