Niba hari ikintu kidatuye ubwoba ni Zambia – Mashami Vincent | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Niba hari ikintu kidatuye ubwoba ni Zambia – Mashami Vincent

Niba hari ikintu kidatuye ubwoba ni Zambia – Mashami Vincent

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Mashami Vincent avuga ko we n’abasore be badafite ubwoba bwa Zambia kandi ko nta kindi bateregeje uretse intsinzi yo mu rugo kuri uyu mukino ubanza wo gushaka itie y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka imyaka 20 kizabera muri Niger 2019.

Uyu mukino ukaba uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018, ikipe y’igihugu ya Zambia na yo ikaba yaramaze kugera mu Rwanda gukina uyu mukino.

Mashami Vincent avuga ko we n’abasore biteguye cyane kandi bifitiye icyizere ko bazatsinda Zambia mu maso y’abanyarwanda.

Yagize ati”Twabonye imyiteguro ihagije, ikipe imeze neza ndetse iri mu murongo mwiza wo kuba yatsinda umukino wo kuwa Gatandatu yaba mu mutwe, imbaraga hose bariteguye.”

Yakomeje avuga ko uzaba ari umukino utoroshye na gato kuko bagiye gukina n’ikipe ikomeye nka Zambia ifite iki gikombe.

Yagize ati” Ntagushidikanya uzaba ari umukino ukomeye ku mpande zombi. Zambia niyo ifite igikombe giheruka, izaba irwana kuri icyo cyubahiro mu gihe na twe twakiriye umukino nta kindi dushaka uretse amanota 3. Nta bwo Zambia iduteye ubwoba kuko n’abahungu bamaze kumva imikinire y’umukino wanjye.”

Zambia ikaba yaramanukanye abasore bayo babiri bakina ku mugabane w’u Burayi nka Mwiya Malumo ukinira Wigan Athletic y’abato mu Bwongereza na Lifumpa Mwandwe Shrewsbury Town na yo y’abato.

Twabibutsa ko u Rwanda rwageze mu ijonjora rya kabiri rusezereye Kenya. Umukino wo kwishyura muri iri jonjora rya kabiri uzaba tariki ya 18 Gicurasi 2018 ubere muri Zambia, ikipe izarenga iki cyiciro izahita ijya mu ijonjora rya nyuma rizanagena amakipe azitabira igikombe cy’Afurika.

11/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...