CAF yateye utwatsi ubujurire bwa visi perezida wa Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CAF yateye utwatsi ubujurire bwa visi perezida wa Rayon Sports

CAF yateye utwatsi ubujurire bwa visi perezida wa Rayon Sports

Nyuma y’uko Muhirwa Prosper ajuririye icyemezo cyo guhagarikwa  igihe kingana n’imyaka ibiri mu bikorwa bya ruhago, kuri ubu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru (CAF) muri Afurika yamaze kumusubiza imubwira ko ubujurire bwe butemwe.

Muri Mata ni bwo CAF yatangaje ko yahannye bamwe mu bayobozi b’iyi kipe ndetse n’ikipe ubwayo ugacibwa amafaranga 15,000 by’amadolari bitewe n’uko ngo bagerageje gutanga ruswa ku basifuzi mu mukino w’ijonjora ry’ibanze wo kwishyura bahuyemo na LLB mu Burundi muri CAF Champions League.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gicurasi 2018 ni bwo habaye inama yahuje ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports n’abakuriye amatsinda y’abafana mu rwego rwo kwigira hamwe ikibazo cy’umwuka mubi urimo ututumba muri iyi kipe.

Bivugwa ko hari igice mu ikipe gishyigikiye umutoza n’ubuyobozi buriho ndetse hakaba n’ikindi gishyigikiye bamwe mu bavuga rikijyana muri iyi kipe bayobowe na Muhirwa Prosper dore ko kuwa Gatatu ni njoro yari agiye kurwana n’umutoza Ivan Minnaert azira ko yaguriye abakinnyi amata.

Muri iyi nama ni bwo bamenyeshejwe ko ubujurire bwa visi perezida wa Rayon Sports ku bihano yafatiwe na CAF bwatewe utwatsi akaba agiye gukora ibihano yafatiwe.

Ubundi muri rusange abantu bafatiwe ibihano ni Muhirwa Prosper, Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy na Nkusi Jean Paul, bakaba barafatiwe ibihano bingana n’imyaka 2 naho Rayon Sports icibwa ibihumbi 15 by’amadorali y’Amerika.

Muri iyi nama kandi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasanze hari abantu bacamo abakinnyi ibice ari na yo mpamvu hamaze iminsi hagaragara umwuka utari mwiza mu ikipe.

Ibindi byavugiwe muri iyi nama ni uko ubuyobozi bwabwiye abakunzi ba Rayon Sports ko amfaranga bagomba guhabwa na CAF kuko bageze mu matsinda ataraza kandi ko azatangwa mu bice 2, igice cya mbere bazatanga ibihumbi 175 by’amadorali.

Hagiye kugurwa imodoka y’abakinnyi izaba isize amarangi y’amabara ya Rayon Sports na Skol aho Skol izajya yishyura ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda kubera kuyamamarizaho.

Skol ngo igiye kuzajya ihemba umukinnyi witwaye neza buri kwezi inafashe itsinda ry’abafana ryiteguye gushinga akabari.

11/May/ 2018,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...