Oda Paccy yashyize hanze amashusho y'indirimbo yakoreye muri Tanzaniya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Oda Paccy yashyize hanze amashusho y'indirimbo yakoreye muri Tanzaniya

Oda Paccy yashyize hanze amashusho y'indirimbo yakoreye muri Tanzaniya

Umuhanzikazi Oda Paccy uri Tanzaniya yamaze gushyira hanze amashusho indirimbo y’indirimbo yitwa Sweet Love yakoranye n’umuhanzi waho witwa Chin Bees.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo umuhanzikazi Oda Paccy yerekeje muri Tanzaniya aho yari agiye mu bikorwa bye bya muzika.

Kuri uyu wa 10 yahise ashyira hanze indirimbo yitwa Sweet Love yahakoreye afatanyije n’umuhanzi waho witwa Chin Bees usanzwe ukorera mu nzu itunganya imiziki yitwa Wanene Entertainment.

Nyuma y’umunsi umwe gusa ashyize hanze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, Oda Paccy yahise anasohora amashusho yayo.

Mu Kiganiro na Eachamps, uyu mukobwa uri mu bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yavuze ko iyi ndirimbo yakoranye na Chin Bees izasiga hari urwego izina rya rimenyekanyeho muri Tanzaniya.

Yagize ati “ Chin Bees ubu ni umuhanzi uhagaze neza muri Tanzaniya, afite na alubumu ikunzwe muri iyi minsi , gukorana nawe biramfasha, hari icyo biri bufashe umuziki wanjye, ndatekereza ko iyi ndirimbo hari icyo izakora muri Tanzaniya kandi itangazamakuru twabashije kuyigezaho bayikunze cyane.”

Si ubwa mbere Oda Paccy, akoreye indirimbo muri Tanzaniya, dore ko no mu mwaka ushize wa 2017 yakoreye indirimbo yise No Body muri Wasafi. Avuga ko ari gukoresha imbaraga ziruta izo yakoresheje mbere kugira ngo iki gihangano kimenyekane cyane.

Yagize ati “ubwa mbere narakoze nsubira mu Rwanda, ariko ubu ndi kuzenguruka ibinyamakuru nyimenyekanisha, irasigara abantu bayumva, bayizi, ni indirimbo nziza bazayikunda.”

Uretse iyi ndirimbo yamaze kujya hanze, ngo hari n’indi yakoreyeyo ateganya guha abakunzi be mu gihe kiri imbere.

Paccy uvuga ko yashimishijwe n’urugwiro yakiranywe n’abantu bo muri Tanzaniya, yavuze ko ateganya kugaruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha, amaze kuzenguruka ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzaniya.

Reba hano amashusho ya Sweet Love ya Oda Paccy na Chin Bees

11/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Real
iyi ndirimbo audio ntakigenda rwoserncyakora video ntacyo ibaye
Sponsored Content