Mu burakari bwinshi, Mani Martin yasubije abavuze atabyara umwana mwiza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu burakari bwinshi, Mani Martin yasubije abavuze atabyara umwana mwiza

Mu burakari bwinshi, Mani Martin yasubije abavuze atabyara umwana mwiza

Umuhanzi Mani Martin uherutse gutukwa n’abamukurikira, bavuga ko ari mu bi ku buryo atabyara umwana mwiza, yavuze ko yabikoze yinikira, ariko anenga abakomeje kumwuka inabi n’ibitutsi avuga ko  buzuye inzagana ivangura na kamere mbi yabasagutse.

Umuhanzi Mani Martin uzwi ubuhanga mu guhimba no kuririmba indirimbo zifite umwimerere wa kinyafurika, aherutse gushyira ifoto ku rubuga rwa Instagram igaragaza umwana w’umuhungu w’igitamba mbuga, ufite uruhu rw’imvange n’imisatsi myinshi. Yasabye abari n’abategarugori bose ko uwiyumvamo ubushobozi bwo kubyara umwana usa nk’uwo bajya mu biganiro.

Yagize  ati “ bari/bategarugori uwo ari we wese wumva yambyarira uyu mwana, yambwira.”

Bamwe mu bamukurikira kuri urwo rubuga bamusamiye hejuru, baramutuka baramwandagaza, bavuga ko uburyo asa atashobora kubyara umwana usa utyo, kabone n’aho yamubyarana n’umukobwa ubwite ubwiza buruta ubwa nyampinga w’Isi.

Nyuma yo kubona ibyo bitutsi akangari, Mani Martin n’uburakari bwinshi yagaragaje ko atashimishijwe n’abamututse, maze avuga ko ari abasanzwe barasazwe n’inzangano na kamere mbi yabokamye.

Yagize ati “Agahu kabonye umunyutsi kbs, ibitutsi n'amagambo yanduye, abuzuye ivangura n'inzangano nabo bakaba bashyizwe igorora! 
Maze shenge iyo bamwe kamere mbi yabasagutse, uburere n'ikinyabupfura biraganzwa

Yongeyeho ko ibyo yavuze yikiniraga ndetse ko uwashakira umwana ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se uwakwifuza umwana w’abandi yaba nta bwenge yigirira.

Yagize ati “Ariko se disi, uretse gutebya, uwaba injiji cyangwa akaba ikibi cyo gutabwa nkuko roho mbi za bamwe zibayobora kwita abandi, hari uwashakira umwana kuri social media cg ngo yifuze kubyara uwamaze kuvuka ku bandi babyeyi?”

Yasoje avuga ko afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka yaba akina cyangwa se akomeje, kandi ko n’undi wese afite uburenganzira bwo gutekereza uko no gutanga igitekerezo cye.

Si ubwa mbere Mani Martin yibasirwa bikomeye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga dore ko mu minsi yashize ubwo yashyize ifoto kuri instagram ari kumwe n’umukobwa wambaye agakabutura kagarukira hejura y’amabuno nabwo bigatuma atukwa.

Bamwamaganiye kure...

11/May/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Xx
Abo nabihorere gusa nabo sibo! Bimutere kubona inspiration kundirimbo ye izaza
Fiacre NIYOMUGABO
Nge ni correction kuri byinshi mwandika.rnmuduha inkuru nziza kandi kugihe gusa nkumunyamakuru kwandika inkuru neza ninshingano zanyu.rnntakundi nukwandi ibintu bisomeka. murakoze.
Patrick
reka bamubwire niwe wabiteye.
Whispa
Niwe wikinnye bajye bamutuka😂😂😂😂😂😂
Ishimwe shifurah
Erega hari umunu ugira icyangiro!buriya nawe afite shitani yicyangiro rero niyihangane
Uwase jennifer
Mubuzimabusanzwe ukundiki
AIMABLE 1 week ago
BYATURUTSE KUKI BAGERE KURE
Sponsored Content