Amavubi U-20 atsindiwe na Zambia mu maso y'abanyarwanda 'Amafoto' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amavubi U-20 atsindiwe na Zambia mu maso y'abanyarwanda 'Amafoto'

Amavubi U-20 atsindiwe na Zambia mu maso y'abanyarwanda 'Amafoto'

Umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 wahuzaga u Rwanda na Zambia urangiye ku ntsinzi ya Zambia y’ibitego bibiri ku busa bw’u Rwanda.

Mu gice cya mbere nko mu minota 10 ya mbere ikipe ya Zambia niyo yasatiraga cyane ubona ko ishaka igitego ariko ubwugarizi bw’Amavubi bugerageza kubyitwaramo neza.

Nyuma y’iyi minota abasore b’u Rwanda wabonaga ko nabo bamaze kwinjira mu mukino na bo batangira gusatira ariko ubusatirizi bw’Amavubi bwari buyobowe na Lague, Bogard na Protais bazitirwa n’ubwugarizi bwa Zambia.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana maze ku munota wa 33 ikipe y’igihugu ya Zambia yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Francis Mwepu. Igice cya mbere cyaje kurangira ari iki gitego kimwe ku busa.

Igice kabiri cyatangiye Amavubi asatira ariko aza gukorwa mu nkokora ku munota wa 59 ubwo Sindambiwe Protais yahabwaga ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Lameck Banda.

 Amavubi yakomeje gusatira ariko kubona igitego biranga. Ku munota wa 77, Franicis Mwepu yaje kongera kubonera Zambia igitego cya kabiri nyuma yo gucenga abasore b’ubwugarizi bw’Amavubi Prince na Placide. Umukino waje kurangira ari 2-0.

Gutsindwa uyu mukino k’u Rwanda bivuze ko kugira ngo rukomeze mu cyiciro gikurikiyeho  bagomba kuzatsinda Zambia ibitego 3 ku busa mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 18 Gicurasi 2018 muri Zambia.

Abana basohokanye ibendera rya CAF

11 babanjemo b'Amavubi

11 ba Zambia babanjemo

Umuzamu Fiacre uyu munsi yahuye n'akazi

Bari baje gushyigirwa

Kapiteni w'Amavubi Prince uyu munsi ubwugarizi bwe bwahuye n'akazi 

Ntibyari byoroshye

Prince mu bwugarizi

Bonane ku mupira umwe mu basore bitwaye neza

Marc Govin yagerageje kwitwara neza

Mugisha Patrick yagoye ubwugarizi bwa Zambia

Icyitegetse Bogard agerageza gucika ubwugarizi bwa Zambia

Francis Mwepu watsinze igitego cya Zambia

Lague yahuye n'ubwugarizi butamworoheye

Gusa yahaye akazi abasore ba Zambia

12/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...