AMAFOTO: Online Fan Club yashyikirije Mukandori inzu bamwubakiye ifite agaciro ka miliyoni 5 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Online Fan Club yashyikirije Mukandori inzu bamwubakiye ifite agaciro ka miliyoni 5

AMAFOTO: Online Fan Club yashyikirije Mukandori inzu bamwubakiye ifite agaciro ka miliyoni 5

Abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda rya Online Fan Club bashyikirije umukecuru Mukandori Josephine inzu bamwubakiye ifite agaciro karenga miliyoni 5 biyemeza no kumufasha kubona ibyo arya kugeza mu kwezi kwa Nyakanaga.

Uyu mukecuru utuye mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge ni umwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatustsi muri Mata 1994, inzu ikaba yari yarashenywe n'ibiza umwaka ushize yose irahirima aho yari yaragiye gutura ku muvandimwe we Kimironko.

Iri tsinda rya Online Fan Club rikaba ryaragiye mu karere ka Nyarugenge gusaba umuntu bafasha, akarere kakabohereza muri Nyakabanda ari na bwo bisanze uwo bagomba gufasha ari Mukandori.

Tariki ya 25 Mata 2018 ni bwo iri tsinda ryakoze umuganda ahantu bagomba kubakira Mukandori (Kanda iyi link urebe amafoto y'uko inzu yari imeze mbere), bakaba baramubakiye inzu y'amabati 34 muri yo 28 yose akaba yari mashya.

Ni umuhango wari witabiriwe n'ubuyobozi bwa APR FC ku rwego rw'igihugu, ubuyobozi bw'umurenge wa Nyakabanda ndetse na polisi y'igihugu.

Perezida wa Online Fan Club, Niyonsaba Lambert yavuze ko ari igikorwa cyabasabye ubwitange cyane gusa bemeza ko badahita bahagaragara ko ahubwo bagiye gufasha uyu mugore bamuha ibyo kurya mu gihe cy'amezi abiri.

Yagize ati"Nk'uko nabivuze imibare ifatika y'amafaranga iyi nzu yadutwaye nta bwo nyifite neza, gusa twari twateguye Miliyoni 4 n'igice ariko yararenze kuko ashobora kuba agera muri miliyoni 5 n'ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda....  Nta bwo twamushyira mu nzu itarimo ikintu na kimwe tugiye kumufasha tumushakira ibimutunga kugeza ya minsi 100 yo kwibuka irangiye, ni mu rwego rwo kugira ngo na we yisuganye. "

Nsabimana Desire umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyakabanda yashimiye abafana ba APR FC ku gikorwa cy'urukundo nk'iki bagaragaje, bakoze nta gahato kabayemo ndetse anabasabira ku Imana ngo izabafashe n'ibindi biyemeje bazabikore neza nta kibakomye mu nkokora.

Kazungu Edmond perezida w'abafana ba APR FC na we yashimiye aba bafana bibumbiye muri Online Fan Club ababwira ko atari bonyine ndetse ko n’ubuyobozi bukuru bw'ikipe bubashyigikiye.

Mu mvugo imugoye, kubera ibyishimo yatewe no kubona inzu yibakiwe, Mukandori Josephine yavuze ko agahinda yari afite kose kagiye.

Yagize ati "Agahinda nari maranye iminsi, kubera APR navuga ko kagiye,  na ko kagiye ndumva ku mutima nishimye, nahoraga njaranjara mbunza imitima, ariko ubu ndakeye, ubu mbaye umunyarwanda wujuje ibyangombwa. "

Mu bandi bagize icyo bavuga hari ushinzwe ubukangurambaga mu bafana na APR FC uzwi nka Songa Mbele aho yabwiye aba bafana ko amagambo yanditse mu kirango cya APR FC umurava n'intsinzi ari byo bagezeho. Uyu mugabo yahise anagenera uyu mugore dekoderi ya Azam ngo ajye areberaho imipira.

Kabange umuvugizi w'agateganyo w'abafana ba APR FC, yavuze ko APR yiteguye gufasha ibikorwa nk'ibi kandi ko icyo bazajya batekereza bazajya bababwira na bo bakabakorera ubuvugizi cyangwa bakifatanya na bo.

Si ubwa abafana ba APR FC bakoze igikorwa nk’iki kuko  abibumbiye mu itsinda rya Zone1 bakoze igikorwa nk'iki mu kwezi kwa Mata 2018 aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera aho banasiniye inzu uwarokotse Jenoside yakorewe Abatustsi muri Mata 2018.

Iyi ni yo nzu bubakiye Mukandori

Sam bakunze kwita Kabange

Perezida wa Online Fan Club Lambert avuga ko ari igikorwa cyabasabye ubwitange cyane

Abafana ba Online Fan Club

Bataha iyi nzu kumugaragaro

Mukandori yinjira mu muryango

Akiyinjiramo yavuze ngo icyubahira ni icy'Imana

Songa Mbele ushinzwe ubukangurambaga

Justin, umuhungu wa Mukandore yahise yiyemeza kuba umwe mu bagize itsinda rya Online Fan Club

Polisi y'igihugu yari uhagarariwe

Nsabimana Desire, umunyamabanganshingwabikorwa w'umurenge wa Nyakabanda

Kazungu Edmond

Akanyamuneza kari kose kuri Mukandori

Ashimira Songa Mbele wari umwemereye dekoderi

Igikorwa cyasojwe n'ifoto y'urwibutso

14/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...