18 barimo Yannick nta Faustin Usengimana ni bo bagiye kwerekeza i Dar es Salaam | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

18 barimo Yannick nta Faustin Usengimana ni bo bagiye kwerekeza i Dar es Salaam

18 barimo Yannick nta  Faustin Usengimana ni bo bagiye kwerekeza i Dar es Salaam

Ku isaha ya saa tanu z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports ifata rutemukirere yerekeza muri Tanzania gukina umukino wa kabiri mu itsinda D na Yanga Africans mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations Cup, mu bakinnyi ihagurukanye hakaba harimo Yannick wari umaze igihe mu mvune.

Uyu mukino ukaba uteganyijwe kuwa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018 ku kibuga cya Uwanja wa Taifa giherereye mu mujyi rwagati wa Dar es Salaam.

Iyi kipe ikazaba idafite myugariro wa yo Faustin Usengimana bitewe n’uko afite amakarita 2 y’imihondo atamwemerera gukina umukino ukurikiyeho.

Gusa iyi kipe yagaruye Yannick Mukunzi wari ufite ikibazo cy’imvune n’ubwo umutoza Ivan Minnaert yatangarije itangazamakuru ko uyu musore atameze neza 100% ariko akaba azamwifashisha.

Yagize ati”Faustin we ntawuhari bitewe n’amakarita, Sefu aracyafite imvune, Yannick Mukunzi nta bwo ameze neza 100% ariko turajyana na we ntawamenya bishobora kugera ku wa Gatatu ameze neza kandi hari byinshi yadufasha.”

Umukino wa mbere twabibutsa ko Rayon Sports yari yakiriye Gor Mahia I Kigali amakipe yombi akanganya 1-1, ni mu gihe muri iryo tsinda USM Alger yatsinze Yanga 4-0. Igihe Yanga izaba ikina na Rayon Sports, muri Kenya bizaba ari ibicika hagati ya Gor Mahia izaba yakiriye USM Alger.

Dore 18 umutoza Minnaert ari buhagurukane

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame(GK & C), Nzayisenga Kassim

Ba Myugariro: Mutsinzi ange, Manzi Thierry, Irambona Eric, Mugabo Gabriel, Nyandwi Sadam na Rutanga Eric

Abakina hagati: Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Mugisha Francois, Muhire Kevin na Manishimwe Djabel

Ba rutahizamu: Shabani Hussein Tchabalala, Christ Mbondi, Yassin Mugume, Bimenyimana Caleb na Ismaila Diarra

14/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
UKWISHATSE EMMANUEL
umutoza ibyo yakoze nibyo,chabalala azastinda icyambere,RAYON SPORT,izabikora(3_0).
Sponsored Content