Akacu Lynca, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2015 yahunze umukunzi we imitoma n'ibisingizo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Akacu Lynca, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2015 yahunze umukunzi we imitoma n'ibisingizo

Akacu Lynca, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2015 yahunze umukunzi we imitoma n'ibisingizo

Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, yashimagije umusore bakundana ku munsi we w’amavuko ashimangira ko atewe ishema no kwitwa umukunzi we.

Uyu musore ukundana na Akacu Lynca yitwa Guy Alian akaba asanzwe ari umuririmbyi w’indirimbo zo kuryamya na guhimbaza Imana ubarizwa mu itsinda rya Alive and Freed.

Uyu musore wizihiza isabukuru y’amavuko kuwa 13 Gicurasi buri mwaka, umukunzi we wanabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Akacu Lynca yamwifurije isabukuru nziza mu magambo yiganjemo kumurata

Yagize ati “ undi mwaka mbonye wo kuguhimbaza ku isabukuru yawe. Nishimira ibintu byinshi ariko kimwe muri ibyo ni ukugira umwanya mu buzima bwawe. Nisanze nshima Imana kuko yohereje umuntu uryoshye nkawe mu buzima bwanjye. Warakoze kumbere umukunzi  n’inshuti.”

Akacu Lynca wari wasaye mu nganzo, yakomeje ataka uyu musore, amubwira ko nta muntu n’umwe ku Isi ushobora kumuhiga.

Yagize ati “ Sinzigera mbona undi nkawe, ndagukunda kandi iteka ryose. Buri munsi uba udasanzwe iyo ndi kumwe nawe, ariko biba agahebuzo iyo ari isabukuru yawe. Nishimiye kuyisangira nawe, mugabo utuma numva ndi mwiza kandi nkunzwe…”

Akacu Lynca ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda utarakunze kugaragara mu bigare bya bamwe byakunze kuvugwaho imyitwarire mibi. Aherutse kubatizwa mu itorero rya New Life Bible Church ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Akacu Lynca n'umukunzi we mu buryo bw'urukundo

14/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content