Sandra Teta yambukanye i Goma ibirori by'abambaye imituku | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sandra Teta yambukanye i Goma ibirori by'abambaye imituku

Sandra Teta yambukanye i Goma ibirori by'abambaye imituku

Umunyarwandakazi Sandra Teta usanzwe ategura ibitaramo bitandukanye, afatanyije n’umukinnyi wa filime Isimbi Alliance bagiye bazayobora ibirori by’abambaye imituku bizabera mu Mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Sandra Teta amaze kumenyererwa mu gutegura ibirori by’abambaye imyambaro y’umutuku hano mu Rwanda byagiye bitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo na Zari wahoze ari umugore Diamond Platnumz. Icyaherukaga cyabaye kuwa 31 Werurwe 2018 aho yari yatumiye umuhanzi wo muri Uganda Rabadaba.

Nk’uko yabitangaje abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram, Teta Sandra yavuze ko kuwa 25 azerekaza i Goma, muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, aho azayobora igitaramo cy’abambaye imituku cyizabera mu kabari kitwa Lapa Bistro Lounge Bar.

Uyu mukobwa azafatanya n’undi munyarwandakazi Isimbi Alliance wamenyekanye muri sinema no mu itangazamakuru, nawe akaba asigaye ayobora ibirori bibera mu tubari. Abazitabira bazasusurutswa na Dj Diallo.

Sandra Teta agiye gukorera ibirori I Goma nyuma y’aho mu mwaka ushize Shaddy Boo yahakoreye iby’abambaye imyenda y’imyeru.

Isimbi Alliance uzafatanya na Sandra Teta mu birori bizabera i Goma 

Ibirori by'abambaye imituku biheruka

14/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...