FIFA yahaye umugisha ubusabe bwa FERWAFA | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

FIFA yahaye umugisha ubusabe bwa FERWAFA

FIFA yahaye umugisha ubusabe bwa FERWAFA

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yemereye u Rwanda ubusabe bwihariye bwo gukomeza imikino ya shampiyona n’andi marushanwa mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga igihe hazaba harimo gukinwa imikino y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya.

Tariki ya 14 kamena 2018 ni bwo hazatangira imikino y’igikombe cy’Isi izabera mu Burusiya isozwe tariki ya 15 Nyakanga 2018. Ubundi muri iki gihe shampiyona ziba zihagaze ibihugu bikurikirana igikombe cy’Isi.

Bitewe n’impungenge FERWAFA yagaragrarije FIFA mu ntangiriro z’uku kwezi ko muri icyo gihe shampiyona mu Rwanda iramutse ihagaze hari byinshi byabangamira kuko ishobora gutinda bikaba byanatuma umwaka w’imikino utaha badahuza neza na gahunda z’amarushanwa nyafurika nddetse n’ingengabihe ya CAF muri rusange, FIFA yemereye u Rwanda gukomeza shampiyona y’icyiciro cya mbere, iy’icyiciro cya kabiri ndetse n’igikombe cy’Amahoro

Ku ibaruwa yasinyweho na Zvonimir Boban yemerera U Rwanda gukomeza imikino ya shampiyona kuko nta ho bibangamira FIFA.

Yagize ati”Reka tubashimire ko mwatumenyesheje ko mwifuza gukomeza imikino ya shamiyona mu gihe hazaba hakinwa imikino y’igikombe cy’Isi. FIFA nta kibazo na kimwe ifitanye na shampiyona y’u Rwanda kuba yakomeza gukinwa mu gihe cyose abakinnyi batoranyijwe gukinira ibihugu bya bo mu gikombe cy’Isi cya 2018 bazaba bashyikirijwe amafederasiyo ya bo tariki ya 21 Gicurasi 2018.”

Ibi bikaba byari kuba ikibazo iyo haba hari abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda bahagawe kuzakinira ibihugu byabo muri iki gikombe. Mu Rwanda rero nta n’umwe kuko abahikina bose nta bwo ibihugu byabo byabonye itike yo gukina igikombe cy’Isi.

FERWAFA ikaba yahise ivuga ko nyuma yo kubyemererwa imikino ya shampiyona izakomeza nk’uko bisanzwe ndetse no mu gikombe cy’Isi izakinwa.

14/May/ 2018,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
hakizimana sylivere
nibyiza cyane!!""
Sponsored Content
Loading...