Shampiyona y'icyiciro cya mbere irakomeza muri iki cyumweru hakinwa umunsi wa 23 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Shampiyona y'icyiciro cya mbere irakomeza muri iki cyumweru hakinwa umunsi wa 23

Shampiyona y'icyiciro cya mbere irakomeza muri iki cyumweru  hakinwa umunsi wa 23

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru igeze ku munsi wa yo wa 23 aho imikino y'uyu munsi igomba gukinwa muri iki cyumweru hagati, umukino utegerejwe na benshi ni uwo Mukura VS igomba kwakiramo APR FC i Huye.

 Uyu munsi wa 23 wakagombye kuba watangiye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2018 Musanze yakira Rayon Sports, gusa uyu mukino waje gusubikwa bitewe n'uko Rayon Sports ubu irimo kubarizwa muri Tanzania aho yagiye gukina na Yanga mu mikino nyafurika.

Iyi shampiyona umuntu yavuga ko igeze hamwe umwana arira nyina ntiyumve bitewe n'uko buri kipe iri kurwana no kubona amanota atatu yatuma iguma mu cyiciro cya mbere cyangwa igakomeza kuyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ku ikubitiro imikino y'umunsi wa 23 izatangira ku munsi w'ejo kuwa Gatatu ibimburirwe n'umukino Sunrise izakiramo Bugesera FC, Espoir FC yakire Kirehe,  Marines yakire Kiyovu Sports ni mu gihe Police FC izaba yakiriye Gicumbi FC.

Bukeye bwa ho ku wa Kane bizaba ari ibicika mu mujyi wa Huye aho ikipe ya Mukura VS izaba yakiriye ikipe ya APR FC ku isaha ya saa 15:30', kuri iyo saha kandi Amagaju i Nyamagabe azaba yakiriye Miroplast, ni mu gihe i Rubavu Etincelles izaba yakiriye AS Kigali.

Nyuma y'umunsi wa 22 wa shampiyona ikipe ya AS Kigali niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 42 n'imikino 2 y'ibirarane, APR FC n'iya kabiri n'amanota 41 n'umukino umwe w'ikirarane, Kiyovu Sports ifite 38 nta mukino w'ikirarane ifite, ni mu gihe Rayon Sports ari iya 4 n'amanota 36 n'imikino 3 y'ibirarane. amakipe ari habi ni Miroplast ya nyuma n'amanota 16, Gicumbi ya 15 n'amanota 19 na Espoir ya 14 n'amanota 21.

15/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content