Yifashishije Knowless, Passy wahoze muri TNP yatangiye gukora umuziki ku giti cye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Yifashishije Knowless, Passy wahoze muri TNP yatangiye gukora umuziki ku giti cye

Yifashishije Knowless, Passy wahoze muri TNP yatangiye gukora umuziki ku giti cye

Pascal Kizito (Passy) wahoze ari mu itsinda rya TNP yagarutse  mu muziki akora ku giti cye,  aho indirimbo ye ya mbere yayikoranye  n’umuhanzikazi Knowless Butera.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 nibwo itsinda ry’abanyamuziki rya TNP ryari rigizwe n’abasore babiri (Passy na Tracy), ryasenyutse ndetse bose basaba n’abaretse ibijyanye n’umuziki bari bamazemo imyaka igera muri 7.

Nyuma y’umwaka urenga TNP itandukanye, Passy wafatwaga nk’inkingi ya mwamba muri iri tsinda kubera ijwi rye, yatangaje ko yagarutse mu muziki aho afite indirimbo yise ‘Mbaye Wowe' yakoranye na Knowless Butera Knowless, ikaba izasohoka mu minsi iri imbere.

Mu Kiganiro yagiranye na Eachamps yatubwiye ko n’ubundi atari yararetse umuziki, ahubwo byatewe na gahunda nyinshi yari afite bituma, ibyo kuririmba aba abishyize ku ruhande.

Yagize ati “ ntabwo naretse umuziki, ahubwo kubera ukuntu nari mpugiye mu bindi bintu,kuko umwaka ushize nibwo narangije kwiga kaminuza, gushaka akazi, urumva nari mpuze ntabwo nabonaga umwanya wo gukora umuziki.”

Passy usigaye akora ikiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, avuga ko ubu yagarukanye imbaraga mu muziki, kandi akaba agiye gukora nk’ibisanzwe, dore ko yagiye yakira ubutumwa bw’abantu benshi bamusaba ko yasubira mu muziki ko bamukundaga.

Yagize ati “ umuziki ngomba kuwukora, ngomba gutanga ibintu bifite ireme nk’iby’abandi bahanzi, kuko no guceceka kwanjye hari abantu benshi banyoherereje ubutumwa, bansaba gukora izindi ndirimbo, ndakeka n’ubundi nibo dukorera ni nayo mpamvu binantera imbaraga.”

Imibanire ya Tracy na Passy nyuma yo gutandukana...

Passy yongeye gushimangira ko ajya gutandukana na Tracy nta kintu gikomeye bapfuye, ahubwo ko icyabaye ari uko buri umwe yahugiye muri gahunda ze bigatuma batabasha gukora umuziki.

yagize ati “ ngiye  kukubwira ngo hari icyo twapfuye naba nkubeshye. Hari icyo twapfuye mwaba mwarakimenye. Tracy ni umuvandimwe nta kintu twapfuye.”

Yongeyeho ko mu buzima busanzwe bajya bavugana n’ubwo bidakunze kubaho bitewe n’inshingano bose bafite.

Yagize ati “ turavugana iyo dufite umwanya ariko uko umuntu akura niko inshingano ziyongera, hari igihe aba ahugiye mu bye nanjye mpugiye mu kazi. Iyo tubonye uwo mwanya, aboneka nanjye mboneka nta cyatubuza kuvugana.”

Yabajijwe niba mugenzi we nawe ashobora kuzagaruka mu muziki, ariko avuga ko ntacyo abiziho.

Itsinda rya TNP ryatangiye rigizwe n’abasore batatu ari bo Tracy, Nicholas na Passy (inyuguti z’amazina yabo nizo zigize TNP) gusa umwe yaje kuvamo ajya kwiga iby’umupira umuziki awuharira bagenzi be.

Passy mu kiganiro 90 Degrees gica kuri Televiziyo y'u Rwanda

TNP bitabiriye ibitaramo muri Primus Guma Guma Super Star inshuro zitandukanye

Tags

15/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Anastase
It Verry Good I Happy To Him
Sponsored Content