Bakame yavuze umuzamu abona ukwiye kumusimbura nyuma guhagarika gukina | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bakame yavuze umuzamu abona ukwiye kumusimbura nyuma guhagarika gukina

Bakame  yavuze umuzamu abona ukwiye kumusimbura nyuma guhagarika gukina

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports akaba n’umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko asigaje igihe gito akaba yaha umwanya barumuna be na bo baka babagaragaza icyo bashoboye aho abona uwaba umusimbura we akamusigira ‘Gants’ ari Kimenyi Yves.

Uyu mugabo w’imyaka 30, mu minsi yashize aganira ana Eachamps  yavuze  ko imyaka myinshi asigaje mu kibuga ari  3 ubundi agaharira n’abarumuna be na bo bakagaragaza icyo bashoboye.

Aganira na Eachamps na none, Bakame yavuze ko abona ku bwe yaramaze kubona uwaba  umusimbura we mwiza aho avuga ko ari umuzamu wa APR FC, Kimenyi Yves.

Yagize ati”Navuga ko uwaba arimo kuzamuka wese hano mu Rwanda apfa kuba ari umunyarwanda, ariko ku giti cyanjye navuga ko iyo urebye Kimeyi Yves uburyo azamuka umunsi ku wundi mbona ari we wansimbura. N'iyo turimo kuganira dore ko ari inshuti yanjye ndamubwira nti komereza aho igisigaye ni ukugenda ufata ubunararibonye ku mikino ikomeye, na ho ibindi byose navuga ko ari we muzamu kugeza aka kanya numva nzasigira gants za njye.”

Bakame abona Kimenyi Yves nk'umusimbura we mwiza

Bakame kandi avuga ko igihe azaba asoje gukina atazajya kure ya ruhago ahubwo yumva azahita atangira imirimo yo gutoza, ubumenyi afite akaba yabuha barumuna be.

Yagize ati "ni byo koko hari igihe bishoboka byose cyangwa ukabivangavanga, ariko njyewe numva ko ku mpano mfite hari abo ngomba kuyisangiza kugira ngo hagire byibuze indi mbuto izamuka hano mu gihugu byibuze hagire abazamu benshi bazamuka.”

Uyu mugabo  yakiniye amakipe menshi atandukanye hano mu gihugu nka Renaissance, AS Kigali, Atraco, APR FC na Rayon Sports. Kuva muri 2010 kugeza uyu munsi Bakame ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru.

16/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...