Filime Sonia Rolland yakoze ku bagore bo mu Rwanda yahawe igihembo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Filime Sonia Rolland yakoze ku bagore bo mu Rwanda yahawe igihembo

Filime Sonia Rolland yakoze ku bagore bo mu Rwanda yahawe igihembo

‘La Femme Du Rwanda’ Filime mbarankuru yakozwe na Sonia Rolland umunyarwandakazi wabaye nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yahawe igihembo mu cyumweru cyahariwe sinema  cya Cinema Positif .

Ibi byabaye mu mugoroba wo kuwa 14 Gicurasi 2018 mu musangiro, wateguwe n’umuryango wa Positive Planet, ari nawo utegura Cinema Positif , bikaba byaranahuriranye n’iserukiramuco muco rya sinema rikomeye rya Festival De Cannes.

Muri iki gikorwa cya Cinema Positif cyabaga ku nshuro ya gatatu, hahembwe filime zirindwi zahize izindi, maze ‘La Femme Du Rwanda’ ihabwa igihembo cya filime mbarankuru yahize izindi.

Byabaye akarusho kuko yakozwe n’umugore dore ko ngo ku mugabane w’Uburayi, abagore batunganya filime bakiri bake, ndetse bakaba batanakunze guhabwa gukina imyanya ikomeye.

Sonia Rolland wari uri kumwe n’umugabo we Jalil Lespert yagaragaje ko atewen ishema no guhabwa iki gihembo.

Uretse kuba iyi filime yarahawe igihembo cya Cinema Positif , iri no mu zihatanira ibihembo muri Festuval de Cannes riri kuba ku nshuro ya 71, n’ubundi ikaba iri mu kiciro cya filime mbarankuru. Yerekanywe  muri iri serukiramucio rya sinema kuwa 09 Gicurasi 2018.

La Femme du Rwanda ni filime mbarankuru ivuga ku bagore bo mu Rwanda, yerekanywe bwa mbere kuri Televiziyo Planète+ tariki ya 8 Werurwe 2018 ubwo Isi yose yizihizaga yizihiza umunsi w’umugore. Igaragaza uburyo umugore wo mu Rwanda yahawe imbaraga mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sonia Rolland n'umugabo we Jalil Lespert

Sonia Rolland ubwo yafataga amashusho ya La Femme Du Rwanda 

16/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...