Davido na Shaddy Boo baba baragiye guhurira mu Bufaransa! | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Davido na Shaddy Boo baba baragiye guhurira mu Bufaransa!

Davido na Shaddy Boo baba baragiye guhurira mu Bufaransa!

Umugore umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo arabarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa mu gihe umuhanzi wo muri Nigeria Davido bavuzweho gukururana ari nawe ariho ari.

Shaddy Boo arenda kumara icyumweru abarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa nk’uko yagiye abitangaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

David Adedeje Adeleki uzwi nka Davido nawe amaze umunsi umwe ari mu Bufaransa  mu Mujyi wa Cannes nk’uko yabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ntangiriro za Werurwe 2018, uyu muhanzi yataramiye i Kigali mu bitaramo yari afite yise 30 Billion Tour, nyuma y’aho yaje kugirana ibihe byiza n’uyu mugore w’abana babiri ufite ikimero cyizonga abasore benshi, barimo n’ibyamamare.

Davido na yahuye na Shaddy Boo nyuma y’igitaramo, aho mu mashusho yagiye hanze bagaragaye bari kubyina, bishimanye bidasanzwe, Davido aca amarenga ko yabengutswe uwahoze ari umugore wa Meddy Saleh, azenguruka amafoto ye kuri instagram akanerekana ko yayakunze.

Hari n’aho byageraga Davido akajya ahatangirwa ibitekerezo agashyiraho udushushanyo tw’imitima ubusanzwe dusobanura urukundo, na Shaddy Boo akamusibiza ashyira agatima kanini.

Ntibyagarukiye aho kuko nyuma yaho hanasohotse amafoto, Shaddy Boo yifotoje ari kumwe n’iki cyamamare cyifuzwaga n’abakobwa benshi, mu cyumba kimwe. Batangira ko kwemeza ko ibintu byakomeye ‘ubwo byageze mu buriri.’

Davido yavuye i Kigali akomeza gahunda ze yari afite, Shaddy Boo nawe asigara i Kigali, inkuru yabo irasaza ndetse biribagirana dore ko hari ababifataga nk’agahararo.

N’ubwo iby’urukundo rwa Shaddy Boo na Davido bybaye nk’ibirangirira i Kigali, bishoboka ko bitaciriye aho, dore ko kuri ubu bose bari kubarizwa mu Bufaransa aho bikekwa ko baba barapanze guhurirayo.

Shaddy Boo umaze kubaka izina mu kugirana ibihe byiza n’abahanzi b’ibyamamare, aherutse kujya i Nairobi muri Kenya aho yahuriye n’umuhanzi Diamond Platnumz bizwi ko bakundana dore ko mu mwaka ushize yanitabiriye ibirori by’isabukuru ye.

Davido na Shaddy baciye amarenga y'urukundo kuri Instagram

Shaddy Boo amaze iminsi mu Bufaransa

Tags

16/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...